Logo

Versions: English| Français


Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose
 

Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose.

Ibi babitangaje kuri uyu wagatanu tariki 27/09/2019, ubwo uRwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kubona amakuru, ni mu gihe uyu munsi wizihizwa ku rwego rw’Isi tariki 28/09/2019. U Rwanda rwahisemo insnganyamatsiko igira iti “ Kubona Amakuru nta numwe uhejwe” ( Access to Information No One Behind).


Abayobozi b’ibigo bya Leta n’ibyigenga nabo bitabiriye ibiganiro

Mu kwizihiza uyu munsi, Urwego rw’Umuvunyi kubufatanye n’ Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB ku nkunga y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi bateguye ibiganiro ku rwego rw’Igihugu bihuza Abayobozi bahagarariye za minisiteri, ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo, Imiryango itari iya Leta n’abandi bashinzwe gutanga amakuru muri ibyo bigo bagamije ahanini kungurana ibitekerezo ku burenganzira bwo kubona amakuru. Ibi biganiro byaganishaga ahanini ku itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2103 ryerekeye kubona amakuru,


Dr. Charles MULIGANDE, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda

Abatanze ibitekerezo, abenshi bahurizaga ko itegeko ryerekeye kubona amakuru ari ingenzi kandi ko rikwiye kwigishwa kugira ngo abayobozi, abanyamakuru n’abaturage barusheho kurisobanukirwa byimbitse.


Musangabatware Clement, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa atangiza ibi biganiro

Afungura ibi biganiro byo ku rwego rwo hejuru, Umuvunyi Wungirije Musangabatware Clement yashimye abitabiriye ibi biganiro mu Nzego zose zigira uruhare mu gutanga amakuru zitabiriye ibi biganiro maze ashimangira ko iyi ari imwe mu nzira zo kwimakaza imiyoborere myiza no kugaragaza ibyo abantu bakora hatangwa ayo makuru.
Yavuze ko amakuru iyo atanzwe agira akamaro gakomeye mu mibereho myiza y’abaturage

Ati “ Ikingenzi ni uko itegeko ryerekeye kubona amakuru ari ngombwa mu kuzamura imibereho y’abaturage cyane iyo basaba amakuru ajyanye n’ubuzima, uburezi, cyangwa no ku zindi serivisi basaba zaba iza Leta cyangwa mu nzego zigenga. Iri tegeko rero rizashimangira kubazwa ibyo dukora, imiyoborere myiza no kwimakaza Demokarasi mu nzego zitandukanye.”


Abanyamakuru n’abashinzwe gutanga amakuru mu bigo bya leta n’ibyigenga nabo bahawe umwanya mu biganiro

Abitabiriye inama bose bashimangiye ko hakiri icyuho mu gusaba amakuru kw’abanyamakuru uburyo bayasabamo bitari kinyamwuga, ariko banavuga ko abayasabwa nabo bakwiye kongera imbaraga n’ubushake mu kuyatanga.


Xavier Moroni Uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi(EU) muri ibi biganiro

Ubusanzwe itegeko rishya No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2103 ryerekeye kubona amakuru, rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abikorera. Iryo tegeko rishyiraho inzira n’uburyo biteza imbere itangazwa n’ikwirakwizwa ry’amakuru.
Nk’uko bitangazwa mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013, umutwe wa kabiri w’iryo tegeko, buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’Urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

ZIMWE MU NGINGO Z’IRI TEGEKO ZEREKEYE GUSABA AMAKURU NO KUYABONA

Umutwe wa Gatandatu w’itegeko ryerekeye kubona amakuru, ingingo ya 8, itegeko rivuga ko urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe amakuru kuri urwo rwego no ku ishami ryarwo, ariko iyo rihari, kugira ngo rushobore kugeza amakuru ku bantu bayasaba hakurikijwe iri tegeko.
Iyo ngingo igira iti “Iyo umukozi ushinzwe kuyatanga adahari, urwego cyangwa ishami ryarwo biteganya umusimbura.” Ibi bisobanuye ko ntawe ugomba kubura amakuru akeneye hitwajwe ko ushinzwe kuyatanga adahari.
Ku birebana n’isabwa ry’amakuru, ingingo ya 9 y’iri tegeko ivuga ko amakuru asabwa n’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu mu rurimi urwo ari rwo rwose mu zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryatowe mu 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; hakoreshejwe imvugo, inyandiko, telefoni, ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho bitabangamiye ibiteganywa n’iryo tegeko.
Iyi ngingo ikomeza igaragaza ko usaba amakuru ari we ugaragaza uburyo yifuza kuyabonamo, ariko iyo burenze ubushobozi bw’urwego rusabwa kuyatanga, uyasaba yishyura ikiguzi kijyanye n’uburyo ayifuzamo. Aha bitavuze ko amakuru agurishwa ahubwo hishyurwa serivisi itanzwe iyo ikigo kitayifitiye ubushobozi igakorerwa ahandi ku kiguzi.
Nk’uko ingingo ya 10 y’iri tegeko ikomeza ibigaragaza, gutanga amakuru ni inshingano itagomba ikiguzi. Ariko na none bitewe n’uburyo agomba gutangwamo, ikiguzi cya kopi cyangwa icyo kuyohereza cyishyuzwa uyasabye.
Mu ngingo ya 11, itegeko rigaragaza ko umukozi ushinzwe gutanga amakuru iyo ayasabwe afata icyemezo akurikije ubwihutirwe bwayo, ariko kandi isabwa ryayo rishobora kwemerwa cyangwa ntiryemerwe. Iyo ritemewe hatangwa ibisobanuro bishingiye ku mategeko.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE AKARERE KA BURERA MU BUKANGURAMBAGA BWO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE
 + Umuvunyi Mukuru wa Kenya yasuye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
 + Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri