Logo

Versions: English| Français


BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 


Abakozi n’Abayobozi b"Urwego rw’Umuvunyi bitegura gutangira kwiruka muri iri siganwa "20KM DE BUGESERA"

Isiganwa ryo gusiganwa ibilometero 20 rizwi ku izina rya 20 KM de Bugesera ribaye ku nshuro yaryo ya Kane. Irushanwa ribera mu Karere ka Bugesera rimaze kumenyekana ku izina rya “20KM de Bugesera” iry’uyu mwaka ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019. Rifite insanganyamatsiko igira iti ” turwanye Ruswa, ibiyobyabwenge tunirinda inda zitateguwe”


GASHUMBA Pauline, Umuyobozi ku Rwego rw’Umuvunyiukuriye, ukuriye ishami rishinzwe Kurwanya no Gukumira Ruswa ari muri iri siganwa rya 20 KM DE BUGESERA

Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi nabo bifatanyije mu bikorwa byose byakozwe muri iri siganwa aho batanze ubutumwa bwo kurwanya Ruswa babinyujije no ku myambaro bari bambaye iriho ubutumwa bwo kurwanya ruswa nkuko biri no mu nsanganyamatsiko y’iri siganwa.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iri siganwa ryaberaga mu Karere ka Bugesera

Iri siganwa ryabanjirijwe n’igikorwa cyo kwerekana filimi mbarankuru ya “The Royal Tour” y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda nayo yabimburiwe n’itsinda ry’abanyarwenya rya “Daymakers”


Abafite ubumuga nabo bitabiriye 20KM DE BUGESERA

Muri uyu mwaka wa 2019 “20 km de Bugesera”, yari irimo udushya dutandukanye turimo; umubare munini w’abagore n’abakobwa, harimo kandi gusiganwa ku magare ku bafite ubumuga n’abatabufite, kwiruka kirometero 8 ku bahungu n’abakobwa, kwiruka kirometero 20 ku bahungu n’abakobwa bakuze ndetse hazamo n’icyiciro cy’abasiganwa bagamije kwishimisha (Run For Fun).


Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga Udushya Madamu INGABIRE Paula na Bwana MUFURUKE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mu muhango wo gushimira abitabiriye isiganwa


GASHUMBA Pauline, Umuyobozi ku Rwego rw’Umuvunyi ukuriye ishami rishinzwe Kurwanya no Gukumira Ruswa ( Iburyo) na Madamu IMANISHIMWE Yvette,Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage(Ibumoso)

20 Km de Bugesera ni isiganwa ritegurwa na Foundation Gasore Serge ifatanyije n’Akarere ka Bugesera hamwe n’abandi baterankunga nka Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse n’iry’umukino wo gusiganwa ku magare. Ni ku nshuro ya kane iri rushanwa ribaye.

Iyi nkuru yanditswe na Jean Paul MBARUSHIMANA


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri