Logo

Versions: English| Français


Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yabanje gusobanurira abaturage ba Nyamagabe imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, atangaza ko 94% by’abavuga ko barenganyijwe n’inkiko bagasaba ko imanza zabo zisubirishwamo, ibyo bavuga iyo bisuzumwe basanga nta karengane kabirimo.

Umuvunyi Mukuru arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe kuri site ya Cyanika

Umuvunyi Mukuru yabigarutseho mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika mu Kagali ka Ngoma mu nteko y’abaturage, mu bukangurambaga bw’Urwego rw’Umuvunyi buhoraho bwo kurwanya akarengane yatewemo inkunga n ’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi.

Muri ubu bukangurambaga, Umuvunyi Mukuru yakiririyemo ibibazo by’abaturage, aho yabasabye kugira umuco w’ubunyangamugayo no gukemurira ibibazo mu muryango.
Yagize ati: ‟Hari abirirwa bazenguruka mu nzego z’ubuyobozi ndetse bakajya no mu nkiko baburana ibibazo byarangijwe n’inzego z’ibanze ariko babirangiza abaturage bakumva ko barenganye ntibabyishimire bakazamuka mu nzego z’ubuyobozi nkuru ndetse bakazabigeza no mu nkiko kandi abenshi batavuga ukuri”.

Yakomeje agira ati: ‟N’iyo bamaze kuburana inkiko zafashe ibyemezo bigendeye ku kuri babwirwa ko batsinzwe ntibanyurwe bagakomeze kujurira ku buryo nyuma y’ubujurire bageza n’ibibazo byabo ku rwego rw’umuvunyi twabisuzuma tugasanga muri ibyo bibazo mu manza nk’ijana harimo nke 6 ari zo zirimo koko akarengane.”
Umuvunyi akaba yarasabye abaturage guhora bisuzuma ubwabo kandi bagisha inama mu miryango yabo, abo bashakanye n’abana babo n’abo bavukana n’abaturanyi babo kugira ngo badata umwanya wabo baburana cyangwa bajyana ibibazo byabo mu nzego z’ubuyobozi kandi ibyo bibazo byarafatiwe umurongo uboneye.

Umuvunyi Mukuru asubiza ibibazo by’abaturage ba Cyanika

Gusa, Umuvunyi avuga ko iyo bagira inama abaturage yo kudakomeza gusiragirana ibibazo byatanzweho umurongo mwiza bitaba bivuze kubuza abaturage kuzamura ibibazo byabo ahubwo baba basabwa gukoresha ubunyangamugayo Imana yabaremyemo bakisuzuma kugira ngo bakomeze mu gihe koko ibyo bavuga birimo akarengane.
Ati: ‟Nibumva koko bafite akarengane nyakuri mukomeze ikibazo cyanyu mukizamure ntimuzagire isoni, ntihazagire umuntu ubacecekesha kandi mwararenganye abarengana bose twakira ibibazo byabo ariko ababurana urwandanze, nta mpamvu zigaragaza akarengane kabo ni bo tugira inama yo kutirirwa bata umwanya wabo ariko abarengana bo imiryango y’ubuyobozi, iy’inkiko ndetse n’uy’Umuvunyi irafunguye kugira ngo dufatanye kubarenganura.”


RUMAZIMINSI Seraphin, Umuyobozi ushinzwe Gukumira no kurwanya akarengane ku Rwego rw’Umuvunyi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonavanture, ashima iyi gahunda y’umuvunyi ndetse na we akemeza ko abaturage baba bakwiye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Yagize ati: ‟Mu miyoborere myiza umuturage wese ayigiramo uruhare binyuze mu nteko nk’iyi kandi abaturage bakagira uruhare mu kwikemurira ibibazo byacu kuko byinshi biri mu bushobozi bwacu”.

Avuga ko ibibazo bijyanye no gucunga umutungo w’abashakanye, ibijyanye n’amasambu, amakimbirane yo mu muryango byose ari ibibazo bihari ariko abaturage bashobora kwikemurira kugira ngo bitaba imbogamizi ku iterambere ry’abaturage.

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe babaza ibibazo Umuvunyi Mukuru


Abaturage bari bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane mu murenge wa Cyanika

Source: imvaho nshya.rw


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri