Logo

Versions: English| Français


Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 


Umuvunyi Mukuru yasobanuriye iri Tsinda Imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi n’Inshingano zarwo

Itsinda ry’abayobozi baturutse mu gihugu cya Togo mu Kigo Gishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho (La Haute Autorite de Prevention et de Lutte Contre la Corruption et Les Infractions Assimilees Au Togo,bari mu rugendoshuri mu Rwanda kuva tariki 15 kugeza 19 Nyakanga 2019, aho basura Inzego z’Ubutabera zitandukanye.
Iri tsinda ryaje riyobowe na Madamu M’mah Tchemi, ukuriye iri tsinda ry’ ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho muri Togo.

Aba bashyitsi baje kuganira no kwigira k’ubunararibonye u Rwanda rufite mu kurwanya ruswa.

Bakiriwe n’Umuvunyi Mukuru Anasatse Murekezi aho yabahaye ikaze maze abagaragariza ko u Rwanda rwateye intambwe mu gukumira no Kurwanya Ruswa cyane cyane mu kwifashisha ikoranabuhanga mu mitangire ya Serivisi zitandukanye.
Umuvunyi Mukuru yabwiye iri Tsinda ko ubushake bwa Politike bwatumye kurwanya ruswa bidashidikanywaho mu Rwanda kubera ko ubunararibonye n’icyerekezo cyatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bitanga umurongo uhamye wo kurwanya Ruswa.

Ati: “Kuba tugaragaza intambwe ishimishije mu gukumira no Kurwanya Ruswa mu gihugu cyacu, ni ubushake bwa Politike, politike nziza ya Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame wimakaje politike ya Zero Torerance, kandi akaba yaraduhaye icyerekezo tugomba kuganamo cyo guteza imbere umuturage kandi ntibishoboka tudafashe ingamba kuri Ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikadindiza iterambere.”

Umuvunyi Mukuru kandi yagaragarije iri tsinda ko hari ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo guhangana na Ruswa zirimo ko abayobozi bakora mu nzego za leta n’abandi bafite aho bahurira no gucunga umutungo w’igihugu bagomba kumenyekanisha imitungo yabo bafite.

Hari kandi amategeko yashyizweho atihanganira na gato abafashwe bakira, batanga cyangwa barya ruswa nko kuba itegeko ryarashimangiye ko Icyaha cya Ruswa kitagomba gusaza kubera ko hari abafatwaga mu byaha bya ruswa bagahunga bakazagaruka icyaha cyarashaje kandi bagakomeza kwidegembya bagakizwa n’imitungo bakuye muri Ruswa.

Gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire y’Amasoko ya Leta nacyo cyasangijwe n’iri tsinda rya Togo maze basobanurirwa ko gukoresha ikoranabuhanga byagabanyije abatangaga ruswa kubera ko babaga bahuye imbona nkubone.


Aladjou Tamou Agouta( Ibumoso), Madamu M’mah TCHEMI, Anastase Murekezi(Hagati) na KAI Kondabalo mu ifoto y’urwibutso

Umuyobozi waje uyoboye iri tsinda Madamu M’mah TCHEMI ari nawe Rapporteur wa “Haute Autorite de Prevention et de Lutte Contre la Corruption et Les Infractions Assimilees au Togo”, yavuze ko yashimishijwe n’urwego u Rwanda rumaze kugeraho ku byerekeranye no kurwanya ruswa.

Ati “Twanejejwe cyane n’urwego leta y’u Rwanda imaze kugeraho mu kurwanya ruswa cyane cyane hifashishwa ikoranabuhanga kuko serivisi nyinshi izigeza ku baturage hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo ntaho umuntu yapfa guhurira n’undi amuha cyangwa amwaka ruswa.”

Yakomeje avuga ko gukorera hamwe no kumva ko buri wese afite inshingano zo kubazwa ibyo akora, bituma buri wese aharanira gukora umurimo unoze akirinda ruswa. Ibi nabyo n’ibikorwa byiza twigiye ku Rwego rw’Umuvunyi bizadufasha mu kurwanya no gukumira ruswa.

TCHEMI yongeyeho ko bigiye byinshi ku gihugu cy’u Rwanda bizabafasha kurwanya no gukumira ruswa mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Twigiye byinshi by’ingirakamaro mu Rwanda. Ubu natwe tugiye gukora ubukangurambaga mu gihugu cyacu bwo kurwanya ruswa cyane cyane mu mavuriro mu bigo by’amashuri,mu bapolisi bacu n’ahandi hatandukanye cyane cyane ahakunze guhurira abantu benshi bashaka serivisi.”

Mu bushakashatsi bwerekana uko ruswa ihagaze mu bihugu bya Afurika bwa 2018, bugaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu birangwamo ruswa nkeya no ku mwanya wa 48 ku isi.

Nyuma yo kuganirizwa mu rugamba rwo kurwanya Ruswa, Iri tsinda ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho bunamiye Inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu mwaka w’1994.


Itsinda ryaturutse muri Togo ryunamiye Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali(Gisozi)

Muri uru rugendo shuri rw’iri Tsinda ryaturutse muri Togo, basuye inzego zifite aho zihurira n’Ubutabera (Justice Sectors) kugira ngo basobanurirwe ingamba za buri rwego mu Kurwanya Ruswa ariko byose bihuriza hamwe mu murongo w’Igihugu wo Kutihanganira na busa Umuntu wakira, utanga cyangwa usaba Ruswa.
Izo nzego ni Urwego rw’Umuvunyi, Polisi y’u Rwanda, Urwego Rw’Ubugenzacyaha, Ikigo gishinzwe Imitangire y’Amasoko ya Leta, Transparency International Rwanda, Ubushinjacyaha, na Minisiteri y’Ubutabera.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri