Logo

Versions: English| Français


URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE AKARERE KA BURERA MU BUKANGURAMBAGA BWO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE
 


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi asubiza bimwe mu bibazo by’Abaturage mu Murenge wa Kinyababa

Guhera kuri uyu wa kabiri 24/09/2019 Urwego rw’umuvunyi ruri mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru aho ruri kumva no gukemura ibibazo by’abaturage mu mirenge yose igize Akarere ka Burera.


Abaturage bageza ibibazo byabo ku Muvunyi Mukuru

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugarararo n’Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi mu murenge wa Kinyababa tariki 25/09/2019 ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ry’Akarere n’abandi bakozi bo ku rwego rw’umuvunyi nabo mu Karere ka Burera n’Umurenge wa Kinyababa.
Umuvunyi Mukuru Anasatse Murekezi yasobanuriye abaturage inshingano Z’Urwego rw’Umuvunyi avuga ko inshingano nyamakuru ari Ugukumira no Kurwanya ruswa n’akarengane.


Umuvunyi Mukuru asobanurira abaturage imyitwarire ruswa igaragariramo bityo bigateza abaturage akarengane

Yibukije abaturage ko Ruswa igaragarira mu myitwarire myinshi aho umuturage ashobora kubuzwa uburenganzira bwo kugenerwa ubufasha yemerewe na Leta kubera ko atishoboye, yakwakwa ruswa ngo ayobone bityo akaba ahuye n’akarengane.

Yagize ati: Birashoboka ko hari ushobora kugusaba ruswa ngo akunde agushyire ku rutonde rw’abazahabwa inka muri gahunda ya Girinka ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye abanyarwanda, ariko kubera ko bakwatse Ruswa (ikiziriko) ntuyibone ukabura iyo nka gutyo, murumva ko umuturage aba ahombye.”

Umuvunyi Mukuru Kandi yibukije aba baturage ko aho babonye imyitwarire nk’iyi iganisha kuri ruswa bakwiye kubimenyesha inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Murasabwa kujya mutanga amakuru mwerekana abo babaka ruswa mushobora no kumenyesha inzego nka RIB; Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, mwabimenyesha Police n’Urwego rw’Umuvunyi kuri Telephone 199 cyangwa se mukatwoherereza ubutumwa kuri 1990”

Umuvunyi Mukuru kandi yanahaye umwanya abaturage babaza ibibazo by’akarengane bahuye nako.


Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo by’akarengane

Abenshi bibanze ku makimbirane ashingiye ku butaka, aho batanze ingero z’abambuwe amasambu n’akarere kagiye kubakaho amashuri, nyuma kabaguranira mu gishanga biza kugaragara ko ibishanga leta yabisubiranye bityo ntibahabwa ahandi.

Rumaziminsi N. Seraphin, Umuyobozi ku Rwego rw’Umuvunyi Ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane atanga inyunganizi ku bibazo birebana n’imanza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane

Umuvunyi Mukuru yasabye akarere ko Njyanama izaterana ikagena ubundi butaka bwahabwa abo baturage butaboneka bakazahabwa amafaranga.
Aha kuri iyi Site ya Kinyababa kandi hanakiriwe ibibazo bishingiye ku manza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane maze Umuvunyi Mukuru abiha umurongo abindi avuga ko urwego rw’Umuvunyi rugiye kwicara rukabisuzuma.

Abaturage bakiriye neza Uruzinduko rw’Urwego rw’Umuvunyi muri aka karere ka Burera kuko ngo ibibazo bari bafite byahawe umurongo.


Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no Kurwanya akarengane Madamu YANKULIJE Odette asobanurira abaturage bo mu murenge wa Rugarama inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi

Uretse aha mu murenge wa Kinyababa, hari kandi n’abandi bavunyi bungirije, abayobozi n’abakozi, bigabanyijemo amatsinda bagenda bajya mu mirenge igize Akarere ka Burera, bafatanyije n’abakozi b’Akarere nabo mu mirenge bagenda icyumweru cyose bumva ibibazo by’abaturage, bakagerageza no kubishakira umuti unogeye abaturage kandi unyuze mu mucyo.


Umuvunyi Wungirije ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Bwana Musangabatware Clement, ari mu murenge wa Cyanika mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane bwatangijwe n’urwego rw’Umuvunyi mu karere ka Burera

Akarere ka Burera kagizwe n’imirenge 17 ariyo: Bungwe, Butaro, Cyanika, Cyeru, Gahunga, Gatebe, Gitovu, Kagogo, Kinoni, Kinyababa, Kivuye, Nemba, Rugarama, Rugengabari, Ruhunde, Rusarabuye na Rwerere.

Iyi mirenge yose abayobozi n’abakozi bw’Urwego rw’Umuvunyi bakazayigeramo bigisha inshingano n’Ububasha by’Urwego rw’Umuvunyi, bakira bakanaha umurongo ibibazo abaturage bagaragaza ko ari akarengane, hazanahugurwa kandi abanyeshuri mu mashuri ari muri ako Karere ku bubi bwa Ruswa n’Uruhare rw’Urubyiruko mukuyitunga agatoki.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose
 + Umuvunyi Mukuru wa Kenya yasuye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
 + Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri