
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi ari kumwe na Madamu Hadja Awa NANA-DABOYA,Umuvunyi Mukuru wa Togo n’abandi bayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi mu gusobanura uko imenyekanishamutungo rikorwa
Kuva kuri uyu Wakabiri tariki 3 na 4 Nzeri 2019, Umuvunyi Mukuru wa Togo Madamu Hadja Awa NANA-DABOYA n’Itsinda bari kumwe basuye Urwego rw’Umuvunyi baganirizwa ku miterere n’Inshingano by’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda.
Uruzinduko rwabo mu Rwanda ahanini rwari rugamije kwigira ku bikorwa by’u Rwanda byo kumenyekanisha no kugenzura imutungo y’abayobozi kimwe n’abandi bafite aho bahurira no gucunga ibya Rubanda nkuko biteganywa n’amategeko.

MadamuHadja Awa NANA-DABOYA, Umuvunyi Mukuru wa Togo
Bakiriwe n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anasatse Murekezi aho yabahaye ikaze maze abagaragariza ko u Rwanda rwateye intambwe mu gukumira no Kurwanya Ruswa cyane cyane mu kwifashisha ikoranabuhanga mu mitangire ya Serivisi zitandukanye byumwihariko Kumenyekanisha no kugenzura umutungo nka bumwe mu buryo bwo gukumira ruswa.
Yagize ati: “Imenyekanishamutungo rikorwa hagamijwe gukumira ruswa mu Bayobozi n’Abakozi ba Leta bashishikarizwa gukorera mu mucyo. Rifasha kandi gutahura icyaha cyo kwigwizaho umutungo umuntu adashobora gusobanura inkomoko yawo mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Umuvunyi Mukuru yabwiye Madamu Hadja ko ubushake bwa Politike bwatumye kurwanya ruswa bidashidikanywaho mu Rwanda kubera ko ubunararibonye n’icyerekezo cyatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bitanga umurongo uhamye wo kurwanya Ruswa.
Umuvunyi Mukuru wa Togo Madamu Hadja Awa NANA-DABOYA yashimye intambwe u Rwanda rwateye n’imiyoborere myiza no gushaka ingamba zose zituma u Rwanda rubasha gukumira Ruswa harimo n’imenyekanishamutungo no kuyigenzura.
Iri Tsinda ryaturutse muri Togo kandi ryasobanuriwe amategeko arebana n’imenyekanishamutungo, uburyo bikorwa kuva hakirwa imitungo y’abamenyekanisha kugera no ku rwego rwo kuzagenzura ya mitungo kugira ngo harebwe ko amakuru yatanzwe hamenyekanishwa imitungo ahura n’ukuri ku biri aho iyo mitungo iri.
Uretse imenyekamutungo iri tsinda kandi ryanasobanuriwe amategeko yashyizweho atihanganira na gato abafashwe bakira, batanga cyangwa barya ruswa nko kuba itegeko ryarashimangiye ko Icyaha cya Ruswa kitagomba gusaza kubera ko hari abafatwaga mu byaha bya ruswa bagahunga bakazagaruka icyaha cyarashaje kandi bagakomeza kwidegembya bagakizwa n’imitungo bakuye muri Ruswa.