Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 


Umuvunyi Mukuru Anasatse Murekezi akemura ikibazo cy’abakomoka kuri Vuningoma bari bafitanye n’abakomoka kuri Lazarre

Nyuma yo gusesengura no kwifashisha inteko y’Abaturage, Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza RC 0012/014/TGI/HYE rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.


Inteko y’Abaturage b’akagari ka Gahana mu gukemura ikibazo kiri hagati y’abakomoka kuri Vuningoma na Rugemandinzi

Mu nteko rusange yateranye kuri uyu wambere tariki 24 Kamena 2019, Abagize umuryango wa Vuningoma bavuze ko Rugemandinzi Lazarre yari afite isambu yagabanye mu mwaka wa 1930 maze aza guhaho igice uwitwa Vuningoma wamukoreraga, amutuza muri icyo gice. Hashize igihe Rugemandinzi Lazarre yaje kwimukira i Kigali, isambu yari asigaranye ku yo yahaye Vuningoma ayisigamo nyirabukwe witwaga Nyirankumbuye Joséphine ariko Vuningoma akomeza kumukorera nk’uko yabikoreraga umukwe wa Nyirankumbuye Joséphine.

Umwe mu bahagarariye umuryango wa Vuningoma yabwiye inteko y’Abaturage ba Gahana ko mu rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye batsinzwe bityo baza kwiyambaza Urwego rw’Umuvunyi ngo rubarenganure kuko ngo babonagamo akarengane.

Iyi nteko yari yitabiriwe n’abaturage benshi, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana SEBUTEGE Ange, bamwe mu bajyanama b’Akarere ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, yayobowe n’Umuvunyi Mukuru Bwana Anastase Murekezi. Iyi nteko yari igamije gusesengura byimbitse no gushaka amakuru ahamye kuri iki kibazo.


Abaturage bari gutanga amakuru ku kibazo cy’abakomoka kuri Vuningoma bari bafitanye n’abakomoka kuri Lazarre mu nteko y’abaturage

Bamwe mu baturage babajijwe, bavuze ko Vuningoma nawe yabaye umugaragu wa Lazarre kandi akaza no kumuha ubutaka.

Gusa abakomoka kuri Lazarre bo bakavuga ko Vuningoma batamuzi kandi ko atigeze aba umugaragu wa Lazarre bityo ko isambu bayigabije akaba ari nayo mpamvu bayiburana.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rwasesenguye rushingiye ku mategeko n’amakuru rwakuye muri iyi nteko y’Abaturage, rugasangamo akarengane.

Yagize ati “ Urwego rw’Umuvunyi iyo rumaze kubisuzuma rugasanga hari ikibazo kirimwo akarengane, abo kwa Vuningoma bararenganye, cyane cyane yuko abo kwa Vuningoma nibo abo kwa Lazarre baka isambu kandi isambu yo kwa Nkurikiyinka n’isambu yo kwa Mudashoboka ntabwo abo kwa Lazarre ayo masambu bayakurikirana nyamara ayo masambu yose kimwe n’iyo kwa Vuningoma bose uko ari batatu bari abagaragu ba Lazarre bayahawe nawe kuko yari Shebuja, bikumvikana rero ko harimo akarerengane kwa Vuningoma niyo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje yuko ruzohereza inyandiko kwa Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rumusaba ko ruriya rubanza rwaciriwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye rugaragaramo akarengane abaturage bose babona rwazasubirwamo hanyuma akarengane abo kwa Vuningoma bagiriwe kavanweho.”


Inteko y’Abaturage yitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’Ibanze

Kugeza ubu uru rubanza RC 0012/014/TGI/HYE rusabirwa gusubirishamo rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa 17/07/2014 ariko rukaba rwari rugitegereje kurangizwa kuko abo kwa Vuningoma bari bakiri muri ayo masambu. Muri urwo rubanza kandi Urukiko rwari rwategetse abaregwa guha abagize umuryango wa Rugemandinzi Lazarre indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga 1.000.000 Frw n’amafaranga 600.000 Frw y’igihembo cya Avoka.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri