Alternate_img

NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA PAUL KAGAME YATANGIJE KU MUGARAGARO INAMA MPUZAMAHANGA Y’ABAVUNYI BO MURI AFURIKA N’UMUVUNYI WA SUWEDI.

Ku wa kabiri tariki ya 13/10/2009 muri Hotel Kigali Serena Hotel habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’ Abavunyi bo mu Bihugu bya Afurika n’Umuvunyi Mukuru wa Suwedi, hanizihizwa n’isabukuru y’imyaka 200 Urwego rw’Umuvunyi rumaze rugiyeho mu Gihugu cya Suwedi.

Nyakubahwa Perezida wa Republika atangiza inama

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wari Umushitsi Mukuru yavuze ko umurimo w’Urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Afurika byagombye gukoresha imbaraga mu guhashya imyitwarire n’ibikorwa bidindiza Afurika mu rugamba rwo kwigobotora ubukene no guhora iteze amaboko itegereje imfashanyo y’abaterankunga.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba yarashimye uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda mu rugamba rwo kurwanya no gukumira akarengane na ruswa hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza.

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Tito RUTAREMARA

we, yatangiye ijambo rye yifuriza isabukuru nziza y’imyaka 200 Urwego rw’Umuvunyi rwo mu Gihugu cya Suwedi rumaze rushinzwe. Yakomeje agaragaza ububi bwa ruswa, ayigereranya n’indwara ya kanseri imunga umuntu nk’uko ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu. Yasoje avuga ko imikorere myiza y’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda mu rugamba rw’akarengane na ruswa iterwa n’ubushake bwa politiki kuko byasanze imiyoborere myiza n’iterambere bitagerwaho budahari.

Mats MELIN , Umuvunyi Mukuru w’Igihugu cya Suwedi yashimiye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda kuba rwaremeye kwakira iyi nama mpuzamahanga ndetse n’intambwe rumaze gutera mu guhashya akarengane na ruswa.

Mats MELIN yakomeje avuga ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kungurana inama n’ibitekerezo ku mikorere y’inzego zishinzwe kurenganura abaturage hagamijwe kunoza inshingano zazo.

Yakomeje avuga ko kugirango imirimo y’Urwego rw’Umuvunyi irusheho kugirira akamaro abaturage ari uko izo nzego zahabwa ubwigenge n’ubushobozi buhagije bw’amafaranga.

Ifoto y'Urwibutso

Umuhango wo gufungura iyi nama ukaba waritabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi bakuru bo ku rwego rw’Igihugu barimo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko ,imitwe yombi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba za Minisiteri, abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, abayobozi b’inzego zitandukanye z’imirimo ya Leta, abahagarariye inzego zikorana n’Urwego rw’Umuvunyi, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abahagarariye imiryango mpuzamahanga UNDP na UNDF itera inkunga Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’abari batumiwe kuzakurikirana ibikorwa by’iyi nama.