Alternate_img

Abaturage bakomeje gukangurirwa ku mategeko abarengera

31/07/2009 : Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abaturage ku mategeko abagenga rubafasha no gukemura ibibazo byabo bifitanye isano n’akarengane na ruswa.

Muri gahunda yarwo yo guhugura abaturage ku mategeko abagenga no kubafasha gukemura ibibazo byabo bifitanye isano n’akarengane na ruswa, ku wa gatanu tariki ya 31/07/2009 Urwego rw’Umuvunyi rwakoranye inama n’abaturage ku Murenge wa MUSHAKI, akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Gusura Imirenge

Abaturage bari babukereye bitabira ku bwinshi iyo nama y’Umuvunyi Wungirije madamu MUKARURANGWA Immaculée n’abari bamuherekeje Madamu MUKARURANGWA Immaculée yabanje gusobanura ko igikorwa cyo guhugura abaturage babasanze ku Mirenge kiri muri gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage ubutabera n’izindi serivisi zinoze kandi zihuse kugira ngo babashe kuba bakomeza indi mirimo yabafasha kwiteza imbere.

Abaturage basobanuriwe ku mategeko agenga ubutaka ; ku mategeko agenga imiburanishirize y’imanza no ku mategeko agenga imicungurire y’umutungo w’abashingiranywe, impano n’izungura.

Nyuma yo gusobanurira abaturage kuri ayo mategeko, abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibibazo byabo bijyanye n’akarengane na ruswa, bagenda bagirwa inama y’uburyo byakemuka.

Gusura Imirenge

Umuvunyi Wungirije akaba yarashimiye ubuyobozi bw’uyu Murenge kuba bwita ku bibazo by’abaturage, ibi bikaba bigaragazwa n’umubare muke w’ibibazo byakiriwe.

Iki gikorwa kikaba kibera hirya no hino mu Gihugu, kikazamara amezi atatu, aho hateganyijwe kuzasura imirenge 168 yiyongera ku yindi 120 yasuwe mu mwaka ushize, indi ikazasurwa mu mwaka utaha.

Ahanini Imirenge yose isurwa ikaba ari iri kure y’icyicaro cy’Akarere ku buryo bitakorohera abaturage kuba bagezayo ibibazo byabo by’akarengane ku buyobozi bw’Akarere.

Mu gikorwa nk’iki abaturage bashishikarizwa kwihatira kwikemurira ibibazo iwabo mu miryango, aho kujya bahora biyambaza abunzi cyangwa ubuyobozi. Abayobozi n’abo basabwa gukurikirana abaturage bakababa hafi, bakajya babagira inama ku bibazo babashyikirije ku rwego rw’ibanze nko mu Midugudu n’Utugali, bakabyitangira kugira ngo ibyananiranye mu miryango y’abo nibibageraho nk’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ibibazo bikemurirwe aho batiriwe bajya ku turere cyangwa mu nkiko ngo bahore no mu bujurire, bityo rero babona umwanya wo kurushaho kwitabira umurimo, bagamije kwiteza imbere no guteza imbere urwababyaye.