URWEGO RW’UMUVUNYI MU GUKURIKIRANA IBIBAZO BY’ABATURAGE
Mu rwego rwo gukumira akarengane na ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano na yo, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo by’abaturage 52 ku wa 27/07/2009 na 47 ku wa 29/07/2009, byose hamwe ni 99.
Ibyo bibazo 99 byakiriwe muri icyo cyumweru biri mu byiciro bikurikira:
ibirebana n’ubuyobozi n’umurimo ni 20;
- ibyerekeye imiturire n’ubutaka: 18;
- imanza zaciwe n’inkiko ni 40 harimo izigomba kurangizwa 23 n’imanza aho umwe mu baburanyi atishimiye imikirize yazo ni 15;
- ibibazo bikiri mu nkiko ni 2;
- ibyerekeranye n’imicungire y’umutungo n’izungura ni 13;
- ibirebana n’ubwiteganyirize bw’Abakozi ni 5;
- ibirebana n’ibigo by’ubwishingizi ni 1;
- ibindi ni 4.
Mu bibazo Urwego rwakiriye hakomeje kugaragaramo umubare w’ibibazo birebana no kutishimira imyanzuro y’inkiko. Niyo mpamvu ari ngombwa kwibutsa inzira zo kujurira. Umuburanyi waburanye urubanza Urukiko rugafata umwanzuro atishimiye afite inzira zo gusaba ko urukiko ruhindura icyemezo rwafashe. Icyo gihe umuburanyi afite inzira zo gusubirishamo urubanza (opposition), kujurira (appel) no gusubirishamo urubanza ingingo nshya (révision). Iyo ushaka ko urubanza ruhindurwa atari umuburanyi muri urwo rubanza akoresha inzira yo gutambamira urubanza rw’abandi (tierce opposition) iyo atigeze arumenya mbere ngo agoboke muri urwo rubanza.
Itegeko riteganya igihe izo nzira z’ubujurire zikoreshwa.
- Gusubirishamo urubanza bigamije ko urubanza rwaciwe umwe mu baburanyi adahari rusubirwamo. Ni inzira ikoreshwa gusa n’umuburanyi utaritabye urukiko urubanza rukaburanishwa adahari ariko agomba kugaragaza impamvu ikomeye yamubujije kwitaba. Urubanza rusubirwamo mu Rukiko rwaciye urubanza mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) amaze kurumenyeshwa we ubwe, cyangwa iminsi cumi 15 uhereye kuva umunsi yamenyeye ubwe ko hagize igikorwa cya mbere cyo kurangiza urubanza.
- Kujurira urubanza: Umuntu wese wabaye umuburanyi mu rubanza rusoza iburanisha ku rwego rwa mbere ashobora kurujuririra iyo abifitemo inyungu. Igihe ntarengwa cyo kujurira ni iminsi 30 uhereye ku munsi w’isomwa ry’urubanza (n’iyo umuburanyi yamenyeshwa isomwa ntiyitabe) cyangwa iminsi 30 kuva ku munsi yamenyesherejwe urwo rubanza ahawe urwandiko rw’imenyesha ubwe cyangwa rushyikirijwe iwe mu rugo cyangwa mu icumbi rye, bigakorerwa mu rukiko rwisumbuye urwaciye urubanza.
- Gusubirishamo urubanza ingingo nshya: Gusubirishamo urubanza ingingo nshya ni ugushaka ko urubanza rwaciwe burundu ruvanwaho hakongera gusuzumwa bundi bushya uko ibintu byagenze n’uko amategeko abiteganya kandi umuntu wemerewe gusubirishamo urubanza ni umuntu wabaye umuburanyi cyangwa ahagarariwe mu rubanza rusabirwa gusubirwamo. Igihe ntarengwa ni amezi abiri kuva igihe impamvu ituma urwo rubanza rusabirwa gusubirwamo yabonekeye.
- Gutambamira urubanza rw’abandi : Gutambamira urubanza rw’abandi ni ugushaka ko urubanza rwaciwe burundu ruvanwaho cyangwa ruhindurwa bisabwe n’umuntu utaruburanye. Ibyo bisobanuye ko umuntu wese utareze cyangwa ngo aregwe mu rubanza ariko afite inyungu, iyo ari yo yose muri rwo, ashobora gutambamira urwo rubanza rumurenganya ngo rusubirwemo iyo ari we cyangwa ari n’abo ahagarariye nta warutumiwemo. Igihe cyo kutambamira imikirize y’urubanza utaburanye ni amezi 2 uhereye igihe utanze ikirego yabimenyesherejweho cyangwa amezi 2 abarwa uhereye umunsi ikimenyetso kigaragaza ko utanze ikirego yarumenyeyeho.
- Itegeko n° 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006 rihindura kandi ryuzuza itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ni ryo riteganya izo nzira z’ubujurire.