Alternate_img

Kutitabira kumenyekanisha umutungo ni icyaha gihanwa n’Amategeko

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 182, igika cya 4, imwe mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi ni ukwakira no gusuzuma buri mwaka inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’Igihugu mu nzego zose n’abandi bakozi ba Leta bafite aho bahurira no gucunga imari n’umutungo wa Leta. Urutonde rwabo bantu bose rugaragarira mu ngingo ya 3 igika cya 4 cy’Itegeko n°17/2005 ryo kuwa 18 Kanama 2005 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Gusura Imirenge Imenyekanishamutungo ni igikorwa ngarukamwaka kireba abayobozi n’abandi bakozi ba Leta bashinzwe gucunga umutungo n’imari ya Leta

Igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo ku Rwego rw’Umuvunyi kigamije gutoza abanyarwanda bari mu nzego za Leta n’abandi bafite aho bahurira n’imari n’umutungo bya Leta gutunga ibyo bashatse mu buryo bwemewe n’amategeko kandi babasha gusobanura inkomoko yabyo.

Ibi bibafasha kuba batitiranya umutungo wa Leta bashinzwe gucunga umunsi ku wundi n’uwabo bwite.

Abayobozi n’abandi bakozi ba Leta barebwa n’igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo w’abo ku Rwego rw’Umuvunyi basabwa kubikora buri mwaka itariki ya 30 Kamena. Ku muntu uhawe umurimo mushya umushyira mu barebwa n’igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, nawe agomba kwihutira gukora imenyakanishamutungo mu gihe kitarenze ukwezi kuva ahawe uwo murimo (iminsi 30). « Ikigamijwe mu imenyekanishamutungo ni ukugira ngo u Rwanda rukomeze inzira nziza iruganisha ku miyoborere iboneye »

Umuntu uvuye mu mirimo yamusaba kumenyekanisha umutungo, agomba nawe gukora imenyakanishamutungo mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva avanywe ku murimo yakoraga.

Uhinduriwe umurimo yari asanzwe akora imenyakanishamutungo agahabwa undi murimo wo mu bantu barebwa n’imenyakanishamutungo ntabwo yongera gukora irindi menyakanishamutungo.

Iyo umuntu adakoze ku gihe imenyekanishamutungo cyangwa ntarikore na busa, Urwego rw’Umuvunyi rubimenyesha ubuyobozi bw’Urwego akoreramo, rugasaba ko yafatirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi kandi rukabimenyesha.

Kumenyekanisha umutungo bigomba kuba umuco.

Mu mpera z’umwaka wa 2009, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze raporo igaragaza uko igikorwa cy’imenyakanishamutungo kitabiriwe muri iyi myaka itatu ishize (2007-2008-2009) ishyikirizwa Nyakubahwa Minisiteri w’Intebe Bernard MAKUZA. Iyo raporo yagaragazaga abantu batakoze imenyekanishamutungo mu myaka 3 ishize kandi bagasabirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi. Nyuma yo kwakira iyi raporo, Minisitiri w’Intebe yahamagaje inama n’inzego zinyuranye zirebwa n’iki kibazo (Minisiteri y’abakozi ba Leta Umurimo, Komisiyo y’abakozi ba Leta n’Urwego rw’Umuvunyi), maze hemezwa ko abantu bose batitabiriye gukora imenyekanishamutungo bahabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi. Ni muri urwo rwego tariki ya 24/12/2009 mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo habereye ikiganiro kigenewe abanyamakuru cyatanzwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Bwana MUREKEZI Anastase ari kumwe n’Umuvunyi Mukuru Tito RUTAREMARA n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA, bakaba baratangarije itangazamakuru ibihano byafatiwe abantu bose batitabiriye imenyekanishamutungo mu gihe cy’imyaka itatu ishize. Gusura Imirenge

Minisitiri MUREKEZI Anastase akaba yaravuze ko abanze kumurikira umutungo wabo Urwego rw’Umuvunyi mu myaka ya 2007, 2008 na 2009 ari 56, bakaba barahawe ibihano bitandukanye. Ku bakozi batakoze imenyekanishamutungo mu ihe cy’umwaka 1 bahawe igihano cyo guhagarikwa ku mirimo yabo mu gihe cy’ukwezi 1 badahembwa. Basabwe kuba bakoze imenyakanishamutungo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ku bari mu Rwanda n’igih cy’ukwezi kubari mu mahanga kuva igihe baboneye ibaruwa ibamenyesha ibihano bafatiwe.

Ku bakozi ba Leta batakoze imenyakanishamutungo mu gihe cy’imyaka 2 n’imyaka 3 ishize bahawe igihano cyo guhagarikwa ku mirimo mu gihe cy’amezi 2 badahembwa, kandi bakihutira gukora imenyekanishamutungo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ku bari mu Rwanda n’igihe cy’ukwezi ku bari mu mahanga uhereye igihe baboneye ibaruwa ibamenyesha igihano bahawe.