Ibikorwa by’Ishami rishinzwe Imenyekanishamutungo
Kuva Mutarama kugeza Kamena 2009
Ibikorwa by’Ishami rishinzwe Imenyekanishamutungo kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu kwezi kwa Kamena 2009 byibanze ku mirimo ikurikira:
gutanga inyandiko zigaragaza umutungo nyakuri ku bantu bateganywa n’itegeko n o17/2005 ryo kuwa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza itegeko n o 25/2003 ryo kuwa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi;
- kwakira inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’abantu bateganywa n’itegeko twavuze haruguru;
- gukora inyigo ku kamaro k’igikorwa cy’imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi;
- gukora igenzura ku nkomoko y’imitungo yimukanwa n’itimukanwa yakiriwe mu mwaka wa 2008. Nk’uko biteganijwe muri gahunda y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi icyo gikorwa kirareba abacamanza bo mu nkiko zisumbuye n’iz’ibanze;
abashinjacyaha mu bushinjacyaha bwisumbuye n’ubw’ibanze; abayobozi n’abakozi b’Intara n’umujyi wa Kigali; abayobozi n’abakozi b’uturere twose; abayobozi n’abakozi b’imishinga ikorera muri za Minisiteri.
Ibikorwa by’Ishami rishinzwe Imenyekanishamutungo bizakomeza kugera mu Gushyingo 2009.