INAMA MPUZAMAHANGA Y'ABAVUNYI BO MU BIHUGU BY'AFRIKA N'UMUVUNYI WA SUWEDE
ku wa kabiri tariki ya 13/10/2009 muri Hotel Kigali Serena Hotel habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’ Abavunyi bo mu Bihugu bya Afurika n’Umuvunyi Mukuru wa Suwedi, hanizihizwa n’isabukuru y’imyaka 200 Urwego rw’Umuvunyi rumaze rugiyeho mu Gihugu cya Suwedi.
Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wari Umushitsi Mukuru yavuze ko umurimo w’Urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Afurika byagombye gukoresha imbaraga mu guhashya imyitwarire n’ibikorwa bidindiza Afurika mu rugamba rwo kwigobotora ubukene no guhora iteze amaboko itegereje imfashanyo y’abaterankunga.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba yarashimye uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda mu rugamba rwo kurwanya no gukumira akarengane na ruswa hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza.
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Tito RUTAREMARA we
yatangiye ijambo rye yifuriza isabukuru nziza y’imyaka 200 Urwego rw’Umuvunyi rwo mu Gihugu cya Suwedi rumaze rushinzwe
. Yakomeje agaragaza ububi bwa ruswa, ayigereranya n’indwara ya kanseri imunga umuntu nk’uko ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu. Yasoje avuga ko imikorere myiza y’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda mu rugamba rw’akarengane na ruswa iterwa n’ubushake bwa politiki kuko byasanze imiyoborere myiza n’iterambere bitagerwaho budahari.
Mats MELIN, Umuvunyi Mukuru w’Igihugu cya Suwedi,
yashimiye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda kuba rwaremeye kwakira iyi nama mpuzamahanga ndetse n’intambwe rumaze gutera mu guhashya
| Umuvunyi Magazine PDF |
|---|
| Umuvunyi Magazine N° 12 |
| Umuvunyi Magazine N° 13 |
| Igihembo cy'ubunyangamugayo |
| Igihembo cy'ubunyangamugayo |