Alternate_img

Ubunyangamugayo mu bakozi ba Leta :inkingi yo guca ruswa

Umuntu uwo ari we wese mu kazi akora akwiye kuba inyangamugayo akirinda ibikorwa ibyo ari byo byose binyuranye n’imyifatire myiza mu mirimo ashinzwe kandi agaharanira icyahesha agaciro uwo murimo. By’umwihariko, abakozi ba Leta bagomba kuba inyangamugayo mu kazi kabo no mu byo bashinzwe gucunga. Ariko hari bamwe mu bakozi ba Leta bajya bagaragaraho kubura ubunyangamugayo bashaka kubona ibyo badakwiriye.

Urugero rw’umukozi utari inyangamugayo ni urw’umukozi wo mu Kigo Nderabuzima cya Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali wahembwe n’inzego ebyiri mu gihe kimwe: Akarere ka Gasabo n’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga.

Urwego rw’Umuvunyi rumaze kubona amakuru arebana n’icyo kibazo rwakoze iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibivugwa. Iryo perereza ryakorewe ku Kigo Nderabuzima cya Gahanga no ku Karere ka Gasabo aho uwo mukozi yakoraga nk’ushinzwe isuku mu Murenge wa Kinyinya.

Abakozi bo mu Kigo Nderabuzima cya Gahanga bagaragaje ko uwo mukozi yatangiye gukora muri icyo Kigo mu kwezi kwa 10/2008, bagaragaje kandi ko mu mezi ya mbere atitabiraga akazi biba ngombwa ko comité de gestion na comité de santé zimuhamagaza asabwa kwisubiraho ; ibyo byakozwe mu kwezi kwa 2/2009. Akarere ka Gasabo kagaragaje ko uwo mukozi kamukoreshaga kugeza mu kwezi kwa 12/2008 ubwo yasezeraga ku mpamvu ze bwite ndetse hakaba hari impapuro zerekana ko yahembwe kugeza muri uko kwezi kwa 12 nyamara yari yarahawe akazi na Minisiteri y’Ubuzima ndetse nayo yaramuhembaga guhera mu kwezi kwa 10/2008.

Nk’uko bigaragara uyu mukozi yakoresheje uburiganya kandi yari azi neza ko yahawe akazi mu Kigo nderabuzima cya Gahanga nyamara abirengaho yanga gusezera mu Karere ka Gasabo akomeza guhembwa bituma ahembwa umushahara mbumbe ungana n’amafaranga 534 552 w’amezi 3 (watanzwe n’Akarere ka Gasabo) kandi atawukwiye. Imyitwarire nk’iyo inyuranye n’ibyo amategeko agenga abakozi ba Leta ateganya, bityo ikaba ihanwa.  

Dushingiye ku ngingo ya 106 y’Itegeko n°22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba Leta ivuga ko «  umukozi wa Leta, kubera akazi akora, ahabwa buri kwezi igihembo gikubiyemo umushahara …….. », dusanga uriya mukozi yarahembwe nta murimo yakoze mu Karere ka Gasabo bitewe n’uburiganya bwe kuko bitumvikana ko umuntu yakora mu nzego ebyiri za Leta zitandukanye kandi amasaha y’akazi ari amwe. Ingingo ya 83 y’iryo tegeko ivuga ko umukozi wa Leta agomba kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose binyuranye n’imyifatire myiza mu mirimo ashinzwe.

Dushingiye kandi ku ngingo ya 17 y’Itegeko n°23/2003 ryo ku wa 07/08/2003 ryerekeye gukumira , kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo ivuga ko « azahanishwa igihe cy’igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke yakiriwe ; umukozi wese wa Leta uzaba yakoze icyaha cyo kwaka, icyo azi ko kidakwiye cyangwa cyo kwakira icyo azi ko kirenze igitegetswe mu byerekeye amafaranga y’umurimo, amahoro, imisoro, ibihano cyangwa amafaranga y’ubwishingire, amafaranga y’inyongera cyangwa y’inyungu, ibihembo by’abakozi cyangwa imishahara yabo » no ku ngingo ya 221 y’Itegeko-Teka N°21/77 ryo ku wa 18 Kanama 1977 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana igira iti « Bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu n'ihazabu y'amafanga atarenga ibihumbi makumyabili, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, abacamanza cyangwa abashinja-cyaha, abakozi b'igihugu, abashinzwe inyandiko y'ibyemezo, cyangwa abandi bantu bose bashinzwe umurimo rusange w'igihugu, bazaba barakoze icyaha cyo kugurwa, bategeka cyangwa bahabwa icyo bazi ko kidakwiye cyangwa bakakira icyo bazi ko kirenze igitegetswe, mu byerekeye amafaranga y'umurimo, za tagisi, imisoro, ibihano cyangwa amafaranga y'ubwishingire, amafaranga y'inyongera cyangwa y'inyungu, ibihembo by'abakozi cyangwa imishahara yabo ».

Urwego rw’ Umuvunyi rurakorana n’inzego bireba, zibifitiye ububasha kugira ngo icyo kibazo gikurikiranwe kandi uwo mukozi azahanirwe ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko. Ibibazo by’abakozi bahabwa ibyo babujijwe n’amategeko bivugwa mu nzego n’ibigo bitandukanye ; iyo habonetse ibimenyetso bibihamya, uwabigizemo uruhare agomba kubiryozwa. Mu rwego rwo guca ruswa mu bakozi ba Leta ni ngombwa ko umukozi nk’uriya akurikiranwa mu nzego z’ubutabera ndetse akanahabwa ibihano mu rwego rw’akazi akanasubiza ibyo yakiriye azi neza ako atagombaga kubyakira. Ibyo byabera urugero abandi, bikanabafasha kurangwa n’umuco w’ubunyangamugayo mu kazi kabo.

ISHAMI RISHINZWE KURWANYA AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO MU RWEGO RW’UMUVUNYI