Banner

Content on this page requires a newer version of Adobe Flash Player.

Get Adobe Flash player

INAMA MPUZAMAHANGA Y'ABAVUNYI BO MU BIHUGU BY'AFRIKA N'UMUVUNYI WA SUWEDE

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

12/10/2009: Ikiganiro mbwirwaruhame (Press Conference)

Mu rwego rwo kumenyesha abaturarwanda imitegurire n’imitunganirize y’inama mpuzamahanga y’Abavunyi bo mu bihugu bya Afurika n’Umuvunyi w’Inteko Ishinga Amategeko mu Gihugu cya Suwedi ku wa mbere tariki ya 12/10/2009, Umuvunyi Mukuru Tito RUTAREMARA yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku biro by’Urwego rw’Umuvunyi ku Kimihurura (Ku Kabindi).

 

Umuvunyi_Pic Umuvunyi Mukuru yatangarije abanyamakuru ko ubwo Abavunyi bo ku isi bahuriye mu Gihugu cya Suwedi ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 200 Urwego rw’Umuvunyi rumaze rushinzwe muri icyo gihugu, abayobozi bo mu Gihugu cya Suwedi bavuze ko bifuza kuzizihiza iyi sabukuru ku migabane yose yo ku isi.

Umuvunyi_Pic Muri Afurika bakaba barahisemo u Rwanda hashingiwe ku miyoborere myiza yarwo igaragarira ku ntambwe rumaze gutera mu guhashya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, ibi rukabikesha leadership nziza yarwo, ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Muri iki kiganiro ,Urwego rw’Umuvunyi rwashyize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru rikubiyemo uburyo inama yateguwe, abazayitabira, ibiganiro bizayitangirwamo ndetse n’inyungu u Rwanda ruzayikuramo.

magazine_pic ANKETI (Inyigo/Ubushakashatsi) KU KAMARO KO KUMENYEKANISHA UMUTUNGO
Umuvunyi Magazine PDF
Umuvunyi Magazine N° ya 12
Umuvunyi Magazine N° ya 13