URWEGO RW’UMUVUNYI MU GUKURIKIRANA IBIBAZO BY’ABATURAGE.
Mu rwego rwo gukumira akarengane na ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano na yo, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo by’abaturage 67 ku wa 15/06/2009 na 68 ku wa 17/06/2009, byose hamwe ni 135.
Ibyo bibazo 135 byakiriwe muri icyo cyumweru biri mu byiciro bikurikira:
Muri iki cyumweru, ibibazo birebana n’imiturire n’ubutaka biri ku mwanya wa kabiri w’umubare munini w’ibibazo byakiriwe.

Uko ikibazo cy’ubutaka n’imiturire giteye mu Rwanda
Mu Gihugu cyacu, abaturage benshi batunzwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Ikigereranyo cy’ubutaka kuri buri muryango ni hegitari 0.60 mu gihe 25% by’abaturage bafite hasi ya hegitari 0.5 n’abandi benshi badafite na buto (km² 26.338 zituwe n’abaturage 8.128.353). Uburenganzira kuri ubu butaka buhererekanywa hagati y’ibisekuru hakurikijwe uko umuco gakondo ubiteganyaga.
Mu mwaka w’1959, ubutaka bwabaye isoko y’amakimbirane akomeye hagati y’abaturage kubera impamvu za Politiki, ni nacyo gihe hagaragaye impunzi za mbere zataye amasambu n’indi mitungo itimukanwa. Ubutaka impunzi zasize bwaratanzwe, bikaba ariyo ntandaro y’ibibazo byinshi duhangana nabyo.
Nyuma ya Jenoside yo muri Mata - Nyakanga 1994 yahitanye abantu barenga miliyoni, igateza ibibazo bikomeye birimo imfubyi, abapfakazi ndetse hakabaho n’impunzi hanze n’imbere mu Gihugu, zimwe mu ngaruka z’iryo senyuka ry’Umuryango Nyarwanda ni imitungo y’iyo miryango yigaruriwe n’abatari beneyo.
Ingingo ya 3 n’iya 4 y’Amasezerano ya Arusha zasabaga Leta y’u Rwanda gushakira impunzi ubutaka bwo guturaho, kugira ngo hatabaho ikibazo mu rwego rw’imibanire n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, hagiwe inama ko batari kwishyuza ibyabo. Nyamara ingingo ya 4 yemeraga ihame ko umutungo w’umuntu utavogerwa. Urwo rujijo rw’iyo ngingo hamwe no kuba Amasezerano ya Arusha atarabashije gushyirwa mu bikorwa neza byateye ibibazo byinshi aho ubutaka bumwe bwabaga butuwemo n’imiryango myinshi yerekana ko ibufiteho uburenganzira. Ibi byatumye hafatwa ingamba nshya zo gusaranganya amasambu cyane cyane mu turere twakiriye abatahutse benshi (mu duce twa Kibungo, Bugesera, Umutara, Cyangugu…). Mu buryo bw’agateganyo, bamwe mu mpunzi zo mu w’1959 bagiye mu masambu atari afite ba nyirayo icyo gihe. Ibi byaje gutuma hajyaho itegeko ryo mu 1996 riteganya imicungire y’agateganyo y’amasambu adafite ba nyirayo. Abandi bafashe amasambu y’amadini, abandi bafata ibisigara bya Leta kugira ngo babone aho batura n’ibibatunga. Ahatuwe muri ubwo buryo twavuga nko mu Mutara, ishyamba rya Gishwati, imirima imwe yari iy’ibigo bya Leta n’ibisigara mu turere dutandukanye. Mu bibazo Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye rero hagaragaramo ibijyanye n’amasambu bamwe mu baturage bavuga ko bambuwe na bagenzi babo muri ubu buryo tumaze gusobanura. Mu mujyi wa Kigali, ibibazo byakiriwe bijyanye no kwimurwa ntibahabwe amafaranga ahwanye n’agaciro k’ubutaka n’ibikorwa biri ahimurwa.
Ese ibyo bibazo bikemurwa bite?
Mu gukemura ibi bibazo bijyanye n’ubutaka n’imiturire, iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze ikibazo cy’umuturage kijyanye no kutamenya amategeko, umuturage asobanurirwa Itegeko Ngenga N° 08/2005 ryo ku wa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka
( http://www.amategeko.net ) n’ Itegeko n°18/2007 ryo ku wa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’ inyungu rusange
Abaturage bashishikarizwa kumenya amategeko abarengera. Urwego rw’Umuvunyi rushishikariza izindi nzego kurangiza ibibazo by’abaturage zitabanje kubasiragiza mu rwego rwo kuzuza inshingano zazo.