Alternate_img
The Latest News Are Listed From Most Recent To Oldest Kinya
ABAYOBOZI B’IBANZE BAGOMBA KURWANYA RUSWA N’AKARENGANE BATANGIRA SERIVISI IGIHE
Kuwa: 2012-01-19 07:30:40


Ku wa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2012, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro, hashojwe amahugurwa y'iminsi ibiri akaba yarateguwe na Amayaga Integrated Project for Development abitewemo inkunga n'Urwego rw'Umuvunyi.


Abayobozi b'ibanze bakaba barahuguriwe kuba inyangamugayo, kwanga ruswa ndetse no gutangira service igihe kuko gutanga servise nabi biri muri bimwe bituma haza icyuho cya ruswa ndetse bibutswa ko ikiguzi kidateganijwe n'amategeko kuri serivisi itangwa n'inzego z'ibanze gifatwa nk'icyaha kandi bihanirwa.


Mu gusoza ayo mahugurwa ku mu....
[ Soma inkuru yose ]

ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA MU RWANDA CYATANGIRANYE N’ISIGANWA RY’AMAGARE
Kuwa: 2011-12-05 16:08:38


Buri mwaka tariki ya 9 Ukuboza isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa. By’umwihariko mu Rwanda hashyizweho icyumweru cyo kurwanya ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rugategura ibikorwa binyuranye bigamije gukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya ruswa. Icyo cyumweru cyatangijwe uyu munsi tariki ya 05 Ukuboza 2011 gitangirizwa I Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba kuko ariko Karere kabaye aka mbere mu marushanwa y’uturere y’umwaka wa 2010 ku miyoborere myiza. Ayo marushanwa ategurwa n’Urwego rw’Umuvunyi hagamije gushishikariza uturere kwita ku miyoborere myiza.....
[ Soma inkuru yose ]

AMARUSHANWA Y’INDIRIMBO N’IMIVUGO MU KURWANYA RUSWA YARATANGIYE
Kuwa: 2011-11-28 08:40:08


Itariki ya 09 Ukuboza buri mwaka isi yose yizihiza umunsi wo kurwanya ruswa. U Rwanda ruharira icyumweru cyose ibikorwa bigamije gukangurira abaturarwanda kwanga, kwamagana no kurwanya ruswa, bigasozwa n’uwo munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.


Hashingiwe ku Itegeko n° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe n’Itegeko n° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005, Urwego rw’Umuvunyi rufite by’umwihariko mu nshingano gukumira no kurwanya ruswa mu nzego zose no kwimakaza imiyoborere my....
[ Soma inkuru yose ]

First Prev( Page 1 of 11 )NextLast