Alternate_img
The Latest News Are Listed From Most Recent To Oldest Kinya
IMIRIMO IRIMO GUKORWA N’ ISHAMI RISHINZWE GUKUMIRA RUSWA N’AKARENGANE
Kuwa: 2010-03-24 12:31:13

IMIRIMO IRIMO GUKORWA N’ ISHAMI RISHINZWE GUKUMIRA RUSWA N’AKARENGANE

Kwakira abaturage nk’uko bisanzwe kuwa mbere no kuwa gatatu wa buri cyumweru;

  • Gukurikirana ibibazo mu Turere twa Gasabo na Kicukiro harebwa impamvu ubuyobozi budafasha abaturage kugira ngo bikemuke;
  • Gukora raporo y’ibyavuye mu gikorwa cyo kwakira ibibazo cyakorewe mu mirenge igize uturere twose usibye Umujyi wa Kigali;
  • Gutanga ibiganiro mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali.
  • Muri iki cyumweru hateganijwe kandi inama igamije guhuza ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’umuturage witwa MFIZI kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’isambu yatanzwe n’ubuyobozi. Iyo nama izabera Gicumbi;
  • Muri iki cyumweru hateganijwe kandi inama igamije guhuza ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana’umuryango wa NDAHIRO kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’inzu yatwawe n’ubuyobozi.

Mu cyumweru cyo kuva ku itariki ya 22/02 kugeza ku itariki ya 26/02/2010, hakiriwe abaturage 139; mu bibazo byakiriwe ibyinshi byiganje mu byiciro bikurikira:

    • Ibibazo bijyanye n’ubutaka:
    • Ibibazo bijyanye n’imanza zitarangizwa:
    • Ibibazo bijyanye n’umurimo;
    • Ibibazo birebana na gacaca no guteza cyamunara kubera kwangiza imitungo.

Ikindi cyagaragaye, ni uko abaturage bakomeje gushyikiriza ibibazo Urwego rw’Umuvunyi kandi bitari byakirizwa inzego zagombye kubisuzuma.

Abagana Urwego barasabwa kubanza kugeza ibibazo byabo ku Rwego rw’Umuvunyi.




Inkuru iherutse:  Umuvunyi Mukuru Tito RUTAREMARA yatorewe kuyobora EAAACA

18/03/2010 : Umuvunyi Mukuru yatorewe kuyobora EAAACA mu

nama yabereye i Kampala

Kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Werurwe 2010, i Kampala mu Gihugu cya Uganda hateraniye inama y’abayobozi bakuru ba....

Inkuru ikurikira:  Ibibazo by’abaturage bakiriwe ku Rwego rw’Umuvunyi mu cyumweru cyo ku itariki ya 03/03/2010

Abaturage bakiriwe ku biro by’Urwego rw’Umuvunyi ni 57 bafite ibibazo umuntu yashyira mu byiciro bitandatu bikurikira : Ibibazo byerekeranye n’imanza : (57.14%)

Ibibanza n’imiturire&....

Amakuru Yose