Alternate_img
The Latest News Are Listed From Most Recent To Oldest Kinya
Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bahawe ikiganiro ku nsanganyatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe abatutsi
Kuwa: 2010-04-28 11:14:36

Nk’uko bisanzwe buri mwaka kuva tariki ya 07 kugeza ku ya 13 Mata, mu gihugu cyacu twibuka Jenoside yo muri 1994 yakorewe abatutsi igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni. Ni muri urwo rwego ku wa gatanu tariki ya 09/04/2010 mu cyumba cy’inama cy’Urwego rw’Urwego rw’Umuvunyi ku Kimihurura (Ex-ku kabindi) habereye ikiganiro ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti « Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turushaho guftanya mu guhangana n’ihungabana » Iki kiganiro cyatanzwe n’intumwa ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Bwana KARINGANIRE Ildephonse. Uyu muyobozi akaba yarasobanuye ko kwibuka ari ngombwa kandi bizahoraho kuko bifasha kuzirikana iteka ibyabaye hasubizwa nk’ibibazo bimwe nk’ibyateye Jenoside n’uburyo bwo kuyirwanya. Yavuze kandi ko kwibuka bidasobanura na gato guhora abantu bari mu gahinda cyangwa mu cyunamo, ahubwo abantu bakwiye guharanira kubaho bakereka uwashakaga kubica ko bariho, batapfuye, abiga bakiga, abakora bagakora neza kandi byiza …

Yagarutse ku ihungabana rivugwa mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, avuga ko ubundi mu buzima busanzwe habamo ibintu byiza n’ibintu bibi, hakabaho n’uburyo utandukanye byakirwa n’abantu, uko babisobanukirwa n’uburyo babana nabyo ndetse n’uburyo baba bashakisha inzira zo kuba babyikuramo mu gihe byaba bibabangamiye.

Abantu rero bajya guhungabana cyangwa guhahamuka bitewe n’imyitwarire yabaranga cyangwa ndetse n’ibitekerezo bagira mu gihe runaka.

Yavuze ko abanyarwanda bose muri rusange bagira ihungabana, ariko abakorewe Jenoside bakagira ihungabana rikomeye.

Aha akaba yaribukije ko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko abanyarwanda 30% bafite ihungabana.

Bwana KARINGANIRE akaba yarasobanuye ko ihungabana ari imihindukire y’umuntu mu mico, mu myifatire, mu mikorere, mu byiyumviro (emotions), amarangamutima (sentiments), bitwe n’ibintu yanyuzemo, yabwiwe yabonye se birenze ubushobozi bwacu bwa kamere bwo gukemura ibibazo bidasanzwe mu byo duhura nabyo mu buzima, kandi umuntu abana nabwo igihe kirekire. Muri make ihungabana ni imyitwarire idasanzwe ku mutu wahuye n’ibibazo bidasanzwe. Iyo myitwarire akaneshi ikagira ibitera, igatuma wa muntu asubira muri bya bihe bibi yabayemo cyangwa akaba yahindura imyitwarire abandi badasobanukiwe neza.

Yavuze ko umuntu ubundi uhahamuka asa n’uwataye ikizere, akagaragaza imyitwarire yihariye nko kuvuza induru/kuboroga atabaza, yiruka ashaka gucika ibintu atekereza ko ari bibi biri kumukorerwa kurira, agahinda kenshi, n’ibindi.

Yagaragaje kandi itandukaniro riri hagati y’ihungabana n’ihahamuka, avuga ko IHAHAMUKA ari igice cy’uhungabana kigaragara iggihe habaye imbarutso ukagira ibimenyetso bigaragarira abantu bose ku maso, ukaba igikange, mu gihe IHUNGABANA uribana, ukaba warigendana ku buryo umuntu ukurebesha amaso atamenya ikibazo ufite.

Bwana KARINGANIRE yakomeje kuvuga ko mu rwego rwo guhangana n’abapfobya Jenoside ndetse n’abahembera ingengabitekerezo yayo hagiyeho amategeko menshi nk’Itegeko rihana icyaha cy’ivangura ; irihana icyaha cya Jenoside ; irigenga inzibutso za Jenoside ; irihana icyaha cya ruswa ; irihyiraho Komisiyo y’Igihugu ya Jenoside ; irigenga amashyaka ya politiki ndetse hakaba harimo no gutegurwa Itegeko rihana abapfobya Jenoside.

Ikiganiro cyashojwe abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bahawe urubuga rwo kubaza ibibazo bijyanye cyane cyane n’uburyo bwo guhana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu Rwanda ndetse no kw’isi yose. Uwatanze ikiganiro akaba yarasabye ko abantu bakwiye kwirinda indyane kuko zisubiza Igihugu inyuma, ahubwo bagahora bashishikazwa n’icyabateza imbere.




Inkuru iherutse:  URWEGO RW’UMUVUNYI MU MABANKI

Zimwe mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ziteganijwe mu ngingo ya 3 y’Itegeko n°17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza itegeko n° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n&rsqu....
Inkuru ikurikira:  Umuvunyi Mukuru Tito RUTAREMARA yatorewe kuyobora EAAACA

18/03/2010 : Umuvunyi Mukuru yatorewe kuyobora EAAACA mu

nama yabereye i Kampala

Kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Werurwe 2010, i Kampala mu Gihugu cya Uganda hateraniye inama y’abayobozi bakuru ba....

Amakuru Yose