| URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE IBIRO BY’UMUJYI WA KIGALI |
|
Kuwa: 2012-03-21 10:12:46
|
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2012, abayobozi n’ abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi basuye ibiro by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya aho ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera rigeze ndetse n’uburyo iyimurwa ry’abaturage kubera inyungu rusange rikorwa kuko biri mu bibazo Urwego rw’Umuvunyi rwakira. “Twashakaga kumenya aho umujyi wacu ugeze mu iterambere.” Ibi bikaba byaratangajwe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Kanzayire Bernadette. Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu Bwana Alphonse Nizeyimana yashimiye Urwego rw’Umuvunyi kuba bwaratekereje kubasura anasobanura ko Umujyi uri ku buso bwa Km 2730 ndetse ukaba utuyemo n’abaturage bangana na miliyoni . “Ntushobora kuvuga umujyi nta cyerekezo ufite, ni yo mpamvu umujyi wa Kigali ufite igishushanyo mbonera, ubu hakaba hamazwe gukorwa igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Nyarugenge. “Umujyi wa Kigali ufite ubuzo bwa km 2 730 ariko ahashobora kubakwa hangana na 50% kubera ko hamwe hari ibishanga ahandi hateganyirijwe amashyamba akaba ari yo mpamvu dukangurira abanyarwanda kubaka ku gice gito cy’ubutaka. Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu akaba yaranavuze ko abayobozi b’Umujyi wa Kigali bagennye umunsi umwe mu cyumweru wo kwakira ibibazo by’ abaturage Mu ijambo rye, Umuvunyi Mukuru w’Umusigire Bwana Nzindukiyimana Augustin akaba yarashimye imikoranire myiza iri hagati y’Urwego rw’Umuvunyi n’ Umujyi wa Kigali ndetse akaba yarashimye uburyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakiriye abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi. Nyuma yo gusobanurirwa imikorere ndetse n’inshingano z’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu yatembereje abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi abereka aho ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi rigeze. Aha bakaba barasuye inyubako nshya y’ikigo gishinzwe ubwishingizi (Rwanda Security Social Board) , isoko rishya, Kigali City Tour byubatse mu mujyi wa Kigali ndetse n’imidugudu yo guturamo I Gacuriro. |
| Inkuru iherutse:
URWEGO RW’UMUVUNYI RWAHAYE INKA ABACITSE KW’ICUMU RYA JENOSIDE BA KADUHA
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/03/2012 Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi barangajwe imbere n’abayobozi babo n’inshuti z’Urwego rw’Umuvunyi basuye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yo muri 19.... |
| Inkuru ikurikira:
URWEGO RW’UMUVUNYI RWA KENYA RWAKOZE URUGENDO SHURI MU RWANDA
Tariki ya 10 Werurwe 2012, Umuvunyi wo muri Kenya Bwana Otiende Amollo n’abari bamuherekeje 3 basoje urugendo rw’iminsi ibiri bagiriye ku Rwego rw’Umuvunyi. Uru ruzinduko rukaba rwari rugamije kwigira ku Rwego rw&.... |
| Amakuru Yose |