| URWEGO RW’UMUVUNYI RWAHAYE INKA ABACITSE KW’ICUMU RYA JENOSIDE BA KADUHA |
|
Kuwa: 2012-03-29 08:14:00
|
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/03/2012 Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi barangajwe imbere n’abayobozi babo n’inshuti z’Urwego rw’Umuvunyi basuye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yo muri 1994 mu Murenge wa Kaduha Akarere ka Nyamagabe. Uru ruzinduko rukaba rwari rugamije kubakomeza mu gihe Igihugu cyacu kigiye gutangira icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa KADUHA yashimiye Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba ikomeje kubegereza ibikorwa by’amajyambere nk’amashanyarazi n’imihanda nk’uko yari yarabibasezeranije ubwo yabasuraga yiyamamaza muri 2010. Yibukije ko abacitse ku icumu mu Murenge wa Kaduha bahatujwe na FARG muri 1996 baturutse mu Mirenge ine ihakikije hamwe n’abavuka muri uwo murenge, bakaba bagize imiryango 120. Umuvunyi Mukuru w’Umusigire Bwana NZINDUKIYIMANA Augustin yavuze ko impamvu Urwego rw’Umuvunyi rwahisemo gusura abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi I Kaduha ari uko hagaragaye ko hadakunze kugerwa n’abantu benshi. Ati imfashanyo twabazaniye zirimo inka 11 , ibyo kurya birimo imifuka 120 y’umuceri, amavuta y’ubuto 120, imifuka y’isukari 60 n’ibikoresho by’isuku nk’amabasin yo kogeramo 120,amasafuriya 120, amakarito y’isabuni 120 ndetse n’amavuta yo kwisiga 120. Bwana Nzindukiyimana Augustin akaba ndetse yaratangaje ko inka zaguzwe n’amafaranga abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bateranije ku giti cyabo naho ibyokurya bitangwa n’Urwego rw’Umuvunyi. Urwego rw’Umuvunyi rwatanze kandi amafaranga ibihumbi magana atandatu (600,000frw) byo gufasha abagabiwe kuzajya bagura ubwatsi mu gihe bategereje ko ubwo bahinze bwera. Abahawe inka bakaba barishimiye izo mfashanyo ndetse bizeza Urwego rw’Umuvunyi kuzafata neza izo nka. Mu izina ry’Akarere ka Nyamagabe, Umuyobozi w'Akarer wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye Urwego rw’Umuvunyi ku gikorwa cyiza rwakoze kandi arwizeza ubufatanye mu kurwanya akarengane na ruswa. Yasabye abahawe inka kurushaho kuzitaho ndetse bakazazirikana gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bityo bakazoroza bagenzi babo. Umuvunyi Mukuru wacyuye igihe Senateri Tito RUTAREMARA wari witabiriye icyo gikorwa yashimiye abaturage ba Kaduha kuba baritandukanyije n’amateka mabi yabaranze, bakaba barabashije kurwanya amacakubiri n’inzara, aboneraho kubasaba ko basigaje urugamba rwo kurwanya ubukene. Ati ushaka gukira ntaryama, arakora amanywa n’ijoro, ati: “Nntabwo arimwe mwarazwe ubukene.”Yabasabye gukomeza kwitabira gahunda z’iterambere za Leta abashishikariza no gutwara abana babo mu mashuri kuko ari bo pfundo ry’iterambere ry’Umurenge wabo mu bihe bizaza. |
| Inkuru iherutse:
URWEGO RW’UMUVUNYI RWAKOREYE UMUGANDA MU MURENGE WA KANYINYA
Ku itariki ya 26 Gicurasi 2012, Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Kanyinya akagali ka Taba mu muganda rusange uba buri kwezi . Mu ijambo Umuvunyi w’Umusigire Bwa.... |
| Inkuru ikurikira:
URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE IBIRO BY’UMUJYI WA KIGALI
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2012, abayobozi n’ abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi basuye ibiro by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya aho ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera rigeze nde.... |
| Amakuru Yose |