URWEGO RW’UMUVUNYI MU GUKURIKIRANA IBIBAZO BY’ABATURAGE.
Mu rwego rwo gukumira akarengane na ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano na yo, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo by’abaturage 120 ku wa 13/07/2009 na 75 ku wa 15/07/2009, byose hamwe ni 195.

Mu bibazo 195 byakiriwe muri icyo cyumweru, 73 bifitiwe dosiye; ni ibibazo usanga hari amabaruwa yanditswe mbere, ba nyirabyo bakaba baba baje kureba aho ibibazo byabo bigeze mu gukemurwa, kuzana ibindi bimenyetso byuzuza dosiye cyangwa kureba ibisubizo; ibindi 122 ni bishya, abaturage baba biyambaje Urwego rw’Umuvunyi bwa mbere, bityo iyo ikibazo gifite ishingiro basabwa kubishyira mu nyandiko, ibitari mu bubasha bw’Urwego rw’Umuvunyi, abaturage bagirwa inama cyangwa bakabwirwa aho bageza ibibazo byabo. Hari n’igihe umukozi mu Rwego rw’Umuvunyi yohereza abaturage ku Murenge cyangwa ku Karere amaze kuvugana n’abayobozi cyangwa abakozi b’izo nzego kuri telephone.
Ni muri urwo rwego, muri iki cyumweru, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo bikurikira:
Mu bibazo byakiriwe muri iki cyumweru, usanga umubare munini ari uw’ibibazo birebana n’imanza zaciwe n’inkiko, haba izigomba kurangizwa cyangwa aho umwe mu baburanyi atishimiye ibyemezo by’inkiko cyangwa by’abunzi. Ese kuki hari abaturage benshi bafite ibibazo by’imanza biyambaza Urwego rw’Umuvunyi? N’ubwo Urwego rwakiriye ibibazo byinshi birebana n’imanza zaciwe n’inkiko, ntabwo twavuga ko inkiko ziba zaciye nabi izi manza muri rusange; ahubwo usanga hari impamvu nyinshi: ukutamenya amategeko cyangwa amahame yerekeranyen’inzira zo kujurira, amategeko agena uburyo bwo kurangiza imanza, ukutamenya imikorere imiterere n’ububasha bya Komite y’Abunzi cyangwa uburangare bw’abaturage.
Iyo urukiko rukurikije ayo mategeko cyangwa amahame, umuturage yumva ko ari akarengane, ariko mu by’ukuri iyo umuturage aza kuba asobanukiwe mbere n’ibijyanye n’ayo mategeko twavuze haruguru yari gutsinda.
Urugero : Hari imanza zicibwa nabi n’Abunzi, umuturage akaregera imyanzuro y’Abunzi atinze, iminsi 30 yararenze; urukiko ntirwakire icyo kirego kuko iminsi iteganywa n’Itegeko yo kuregera Urukiko rw’Ibanze ari iminsi 30. Hari n’igihe iyo minsi 30 yo kuregera abunzi irenga bitewe n’uko uwatsinzwe atahawe ku gihe imyanzuro y’abunzi kandi Itegeko n° 31/2006 ryo ku wa 14/08/2006 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi rivuga ko umuturage utishimiye umwanzuro w’abunzi ajya kuregera urukiko awitwaje. Hari n’igihe ujya gutanga ikirego aba yagitanze nabi, Urukiko ntirwakire ikirego cye (irrecevabilité) n’ubwo kiba cyaranditswe mu rukiko gifite nomero ( Urugero: niba ahagarariye abandi agatanga ikirego mu izina rye cyangwa ikirego kigatangwa n’umwana udafite imyaka 21 y’ubukure kandi adahagarariwe), ugasanga aratsinzwe. Ni muri urwo rwego iyo hakurikijwe ayo mategeko cyangwa amahame, we yumva ko yarenganyijwe, ariko mu by’ukuri amategeko arebana n’imiburanishirize y’imanza yakurikijwe.
Ntabwo twareka kuvuga no ku ruhande rw’ubutabera kuko usanga hari ibibazo bituruka ku mikirize y’imanza, ugasanga uko urubanza rwaciwe bidasobanutse neza, aho umuntu ahabwa uburenganzira n’icyemezo cy’urukiko kitagaragaza neza ibyo ahawe ukurikije ibyo yaregeye . Icyo gihe kurangiza urubanza biragorana ndetse bikaba ari n’igihe ari ngombwa kujya kurusobanuza (jugement interprétatif) cyangwa umuturage agasiragira mu nzego yumva ko agomba guhabwa ibyo yaregeye byose.
Mu kurangiza imanza, usanga naho ibibazo ari byinshi biterwa n’uko abarangiza imanza (abahesha b’inkiko b’umwuga cyangwa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, b’Imirenge) badashaka kurangiza vuba imanza bitewe rimwe na rimwe n’inyungu bazifitemo, izindi bakazirangiza nabi (binyuranyije na kopi y’urubanza cyangwa matolewa), cyangwa ugasanga urubanza rwararangijwe ariko umwe mu baburanyi yarajuriye. Ntabwo twarangiza tutavuze ku bibazo bikiri mu nkiko (affaires pendantes) aho usanga umuturage avuga ko urubanza rumaze igihe kitari gito mu rukiko kandi ntasobanurirwe impamvu rutaburanishwa, ndetse hari n’igihe Urukiko rumuha itariki yo kuburanisha urwo rubanza ya kure cyangwa urubanza ntiruhabwe itariki (sine die).
Ese ibyo bibazo bikemurwa bite?
Mu gukemura ibi bibazo bijyanye n’inkiko, iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze ikibazo cy’umuturage kijyanye no kutamenya amategeko n’amahame twavuze haruguru, rumusobanurira ibyerekeranye n’ayo mategeko cyangwa ayo mahame kandi rukamugira inama.
Abaturage bashishikarizwa kumenya ibirebana n’inzira zo kujurira zisanzwe
(kujurira mu minsi 30 iyo utishimiye umwanzuro cyangwa gusubirishamo urubanza iyo rwaciwe udahari) n’izidasanzwe ( gusubirishamo urubanza ingingo nshya cyangwa gutambamira imikirize y’urubanza iyo umuntu atigeze aba umuburanyi mu rubanza kandi rumufiteho ingaruka). Urwego rw’Umuvunyi rushishikariza kandi abashinzwe kurangiza imanza kuzuza inshingano zabo cyane cyane ku manza zigomba kurangizwa.
Byaba byiza Minisiteri y’Ubutabera yongereye uburyo amategeko arebana n’imiburanishirize y’imanza yamenyeshwa abaturage, aha twavuga ajyanye no gutanga ibirego cyangwa inzira zo kujurira cyane cyane Itegeko n o 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa kugeza ubu, Itegeko Ngenga n° 07/2004 ryo ku wa 25/04/2004 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko, ndetse n’ Itegeko ngenga n o 31/2006 ryo ku wa 14/08/2006 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi.
Aha tuributsa ko Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye guhera mu mwaka wa 2008 iki gikorwa, ruhugura abaturage ku bijyanye n’aya mategeko tuvuze haruguru, aya mahugurwa akaba azakomeza gutangwa mu mirenge imwe n’imwe igize uturere twose tw’Igihugu guhera ku itariki ya 27/07/2009.