Minisitiri w’Intebe yamuritse umutungo we.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/06/2009, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Bernard MAKUZA yitabiriye igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo ku Rwego rw’Umuvunyi.
“ Kwitabira imenyekanishamutungo ni umuco mwiza wo gukorera mu mucyo” Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Bernard MAKUZA .
Iki gikorwa ngarukamwaka kikaba gikorwa n’abayobozi bo ku nzego zose n’abandi bafite mu nshingano gucunga umutungo wa Leta, nk’uko bateganywa n’ Itegeko No17/2005 ryo kuwa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza itegeko No 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imitere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi. Kigamije kubatoza gukorera mu muco no kutitiranya umutungo wabo bwite n’uwo bashinzwe gucunga.
Itegeko ngenga No 61/2008 ryo ku wa 10/9/2008 rigena imyitwarire y'abayobozi mu nzego za Leta riteganya ibihano ku muyobozi wese wanze gukora Imenyekanishamutungo cyangwa warikoze nabi Urwego rw’Umuvunyi ntirubyemere.