| UMUVUNYI WUNGIRIJE: Augustin NZINDUKIYIMANA |
Mr. Augustin NZINDUKIYIMANA yavutse ku italiki ya 16 z’Ukwezi kwa gatatu 1948 mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’amategeko kandi yakurikiye amahugurwa atandukanye ku bijyanye no guteza imbere ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ubucuruzi bw’umutungo kamere. Ubu arigira Impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu by’imicungire n’Imiyoborere y’ubucuruzi. Ku bijyanye n’imirimo yakoze nk’umwuga ni muri Office y’Amakawa aho yagiye agira inshingano zitandukanye (Umuyobozi wa Section, Umuyobozi wa Service, Umuyobozi wa Ofisi y’amakawa ). Kuva mu 2000 kugeza mu 2004, yabaye umukomiseri muri Komisiyo yateguraga Itegekonshinga rya Repubulika y’uRwanda. Kuva muri Werurwe 2006 kugeza mu Kuboza 2006 yabaye Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi. Kuva icyo gihe kugeza ubu ni Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa. |