Gahunda y'Amasoko y'igihembwe cya mbere
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Umuvunyi buramenyesha abantu bose babifitiye ubushobozi ko rushaka gutanga isoko ryo kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga no gushinga cyber café mu Ntara eshatu arizo ziri mu turere dutatu aritwo NGOMA iri mu Intara y’iburasirazuba, RUSIZI iri mu Intara y’iburengerazuba na NYARUGURU iri mu Intara y’amajyepfo.
Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga iryo soko muragisanga aho Urwego rw’Umuvunyi rukorera ku Kimihurura (mu nzu yahoze ari iya RIEPA) tariki ya 11 Kamena 2009 nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000frw) adasubizwa kuri konti ya RRA n° 120.00.46 iri muri Banki Nkuru y’URWANDA (BNR)
Amabaruwa afunze neza agaragaza igiciro cy’ibyo bikoresho agomba kuba yagejejwe ku biro by’Urwego rw’Umuvunyi bitarenze tariki ya 07 Nyakanga 2009 saa ine za mugitondo (10h00’).
Gufungura ayo mabaruwa bizakorwa uwo munsi mu cyumba cy’inama cy’Urwego rw’Umuvunyi kuva saa ine n’iminota cumi (10h10’).
Bikorewe i Kigali ku wa 03 Kamena 2009
Umunyamabanga Uhoraho
MBARUBUKEYE Xavier