INAMA MPUZAMAHANGA Y'ABAVUNYI BO MU BIHUGU BY'AFRIKA N'UMUVUNYI WA SUWEDE
UKO INAMA YAGENZE
Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ukwakira 2009 muri Kigali Serena Hotel u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yahuje Abavunyi b’Ibihugu by'Afurika ndetse n’Umuvunyi wa Suwedi ndetse hakaba harizihijwe n’isabukuru y’imyaka 200 Urwego rw’Umuvunyi rumaze rugiyeho mu Gihugu cya Suwedi. Imihango yo kuyifungura yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye itangizwa ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
Iyi nama mpuzamahanga yitabiriwe n’Umuvunyi w’Inteko Ishinga Amategeko mu Gihugu cya Suwedi Bwana MATS MELIN, Umuvunyi wa Namibiya Bwana J.R WALTER , Umuhuza (Médiateur/Mediator) wa Mali Madamu MAITRE M’BAN DIATIGUI DIARRA, Umuhuza (Médiateur/Mediator) wa Burkina Faso Madamu AMINA OUEDRAOGO, Komiseri Mukuru wa Brigade yo kurwanya akarengane na ruswa mu Gihugu cy’u Burundi LEONIDAS HABIMANA, Umuyobozi Mukuru w’ibiro byo kurwanya no guhashya ruswa muri Tanzaniya DR. EDOUARD HOSEA , Umuyobozi w’agateganyo wa komite ishinzwe kurwanya ruswa mu Gihugu cya Uganda Bwana BAKU RAPHAEL, Umuyobozi w’Urwego rw’Umuvunyi mu Gihugu cya Kenya JAMES SIMANI n’Umuvunyi wa Ile Maurice SOLEMAN HATEEA..
Mu gihe cy’ iminsi ine abashyitsi bamaze mu Rwanda, bakurikiye ibiganiro bitandukanye ndetse bungurana n’inama ku buryo bwo kunoza imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi ku isi.
Ibyo biganiro ni ibi bikurikira: Urwego rw’Umuvunyi nk’ubutegetsi bwa kane; Uburenganzira ku miyoborere myiza; Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu bihugu bihuriye mu muryango wa UEMOA (AMP-UEMOA) Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu bihugu bya SADEC; Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi n’ingamba zo guhashya ruswa muri EAAACA; imikorere ya anti-corruption clubs mu Rwanda n’imikorere ya Transparency Rwanda.
Mu ijambo ryo gusoza inama Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite
Madamu MUKANTABANA Rose yasabye abayitabiriye guhora ari indakemwa mu mico no mu myifatire kuko bibafasha kuharanira ukuri n’ubutabera kuri bose.
Yavuze kandi ko umuco mubi wo kunyereza imitungo no kurya ruswa udashobora gucika mu gihe cyose abakora ibyo byaha babikora mu Gihugu kimwe bagahungira mu kindi bahagera bagakingirwa ikibaba.
Yagize ati “icyo cyifuzo na cyo muzagitekereze neza mu nama zindi muzahuriramo kuko niba umuntu ava mu Gihugu kimwe yibye ibya rubanda ntabiryozwe ngo kubera yambutse umupaka, nsanga aya mahano azahoraho kuko abayakora batayahanirwa”.
Abo bashyitsi bakiriwe n’abayobozi batandukanye b’Igihugu barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME na ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena n’uw’abadepite.
Ibiganiro byabahuje na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda byibanze ku miterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi ku isi no ku ruhare rwarwo mu gushimangira imiyoborere myiza.
Mu Nteko Ishinga Amategeko basobanuriye ku mikorere y’imitwe yombi n’Urwego rw’Umuvunyi mu kubaka Igihugu kigendera ku mategeko.
| Umuvunyi Magazine PDF |
|---|
| Umuvunyi Magazine N° 10 |
| Igihembo cy'ubunyangamugayo |
| Igihembo cy'ubunyangamugayo |