Alternate_img
ISHAMI RISHINZWE IMENYEKANISHAMUTUNGO

Iri shami rirakira kandi rigasusuzuma inyandiko z’imenyekanishamutungo w’abayobozi b’Igihugu mu nzego zose, ab’ibigo bya Leta n’abacungamutungo wa Leta hagamijwe gukumira no kurwanya ruswa mu butegetsi bwite bwa Leta, mu bigo bya Leta n’ibigo Leta ifitemo imigabane.
Buri mwaka iri shami rigeza ku barebwa n’iikorwa cy’imenyekanishamutungo agatabo gakubiyemo ibibazo bitandukanye basabwa kuzuza kugirango bagaragaze koko inkomoko y’umutungo w’abo.

Hasubizwa ibibazo bikurikira :

  1. umwirondoro w’ugaragaza umutungo ;
  2. irangamimerere, uwo bashakanye n’uburyo bacunga umutungo wabo ;
  3. imitungo ifatika n’idafatika n’inkomoko yayo ;
  4. imitungo bwite y’uwo bashakanye mu gihe batavanze umutungo, iy’abana babo cyangwa iy’abo barera batarageza ku myaka cumi n’umunani

Nyuma yo kwakira inyandiko z’imenyekanishamutungo hakurikiraho igikorwa cy’isuzuma ry’ibyagaragajwemo kuirango...Soma

ibikorwa by'ishami rishinzwe imenyekanishamutungo

Minisitiri w'Intebe yamuritse Umutungo we

ISHAMI RISHINZWE GUKUMIRA AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO

Iri shami ryakira kandi rigakurikirana ibibazo by’akarengane, rigahugura n’ibyiciro binyuranye by’abanyarwanda ku buryo bwo gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Ibibazo by’akarengane byakirwa mu buryo butandukanye :

  1. aho Urwego rw’Umuvunyi rukorera ni buri wa mbere na buri wa gatatu ndetse n’igihe cyose umuturage azanye ikibazo yabonye ko kihutirwa. Ikibazo cyakirwa mu buryo bw’inyandiko ndetse no mu buryo bwo gusobanura imiterere yacyo;
  2. ibyakirwa mu ngendo zikorwa n’Urwego rw’Umuvunyi hirya no hino mu Gihugu;
  3. kuri telefoni.

Muri rusange ibibazo byakirwa muri iri shami biri mu byiciro bikurikira:

  1. ibibazo by’amasambu n’imiturire;
  2. ibibazo by’imanza zimaze igihe kirekire mu nkiko cyangwa se zaciwe nabi ntizirangizwe…;
  3. ibibazo by’umurimo;
  4. ibibazo by’ibirarane by’imishahara y’abakozi ba Leta;
  5. ibibazo by’imiturire mu Mujyi wa Kigali.
ISHAMI RISHINZWE KURWANYA AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO

Iri shami risura inzego zinyuranye rikareba ibi bikurikira:

  1. niba zikora zikurikije amategeko azigenga;
  2. niba amategeko azigenga ateye neza;
  3. niba zifite inzego z’igenzura (controle interne/interne control);
  4. uko izo nzego zigenzurwa (contrôle externe/externe control);
  5. uko zikora raporo ;
  6. uko zikurikirana ibyavuzwe muri za raporo.

Iri genzura riba rigamije kureba Urwego izo nzego zigezeho mu miyoborere myiza yazo. Iri shami ryakira kandi rigakurikirana ibibazo bivugwamo ruswa yabo ku bantu ku giti cyabo no ku nzego z’ubuyobozi .Ubunyangamugayo mu bakozi ba Leta :inkingi yo guca ruswa