Logo

Versions: English| Français


Amakuru
 
Urutonde rw’abakozi bagufasha gukora Imenyekanishamutungo muri uyu mwaka wa 2020
Urutonde rw’Abakozi bagufasha gukora imenyekanishamutungo ku Urwego rw’Umuvunyi muri uyu mwaka wa 2020 bitewe n’ikigo ukoramo.  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa , Bwana MUKAMA Abbas yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari Umuvunyi Wungirije Bwana MUSANGABATWARE Clément
MUKAMA Abbas na MUSANGABATWARE Clement bakora ihererekanyabubasha Kuri uyu Wa kabiri tariki 2 Kamena 2020, ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi habereye umuhango w’Ihererekanyabubashaka rishingiye ku mategeko hagati y’Umuvunyi Wungirije , Bwana MUKAMA Abbas hamwe w’uwahoze ari muri uyu mwanya Bwana MUSANGABATWARE Clément. Ni Umuhango wayobowe n’Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi. Wanitabiriwe kandi n’Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya (...)  Ibikurikira..
 
Kwibuka 26
Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba abanyarwanda n’Isi yose bari mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bidashobora kubabuza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu yagejeje ku banyarwanda tariki ya 7 Mata 2020, ubwo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Wakurikira ijambo rirambuye (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwaganirije Intumwa zo muri Mozambique ku buryo rukoresha mu kwimakaza Imyitwarire myiza mu bayobozi no kurwanya ruswa
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye Itsinda riturutse mu gihugu cya Mozambique ryaje kwigira ku u Rwanda mu bijyanye no kurwanya ruswa. Iri tsinda rigizwe n’abantu batatu ryaje riturutse mu kigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi cyitwa Electicidade do Mocambique (EDM), Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwaganiriye n’iri tsinda ku ngingo zinyuranye zirimo amavu n’amavuko y’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda, imikorere y (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwasubije ibibazo byabajijwe n’Inteko Ishingamategeko
Umuvunyi Mukuru asubiza bimwe mu bibazo byabazwaga n’Abadepite Ku butumire bw’Inteko Ishingamategeko,Umutwe w’Abadepite, Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, kuri uyu wa kane taliki ya 6 Gashyantare 2020, Komisiyo yagiranye ikiganiro n’Urwego rw’Umuvunyi ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2018-2019; aho Umuvunyi Mukuru yagize icyo avuga ku bibazo (...)  Ibikurikira..
 
Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi baganiriye ku butwari bwaranze abanyarwanda bitegura umunsi w’Intwari z’u Rwanda
Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi baganirizwa ku Butwari bw’Abanyarwanda Kuwa gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoze ikiganiro ku Ntwali z’u Rwanda ndetse no ku butwari nyir’izina. Iki kiganiro cyabereye ku Urwego rw’Umuvunyi cyatanzwe na General Fred IBINGIRA waganirije abayobozi n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi. Ibi byari muri gahunda yo kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 26 ku nsanganyamatsiko igira iti: « Ubutwari (...)  Ibikurikira..
 
Mu Rwanda hatangijwe Icyumweru cyahariwe kubona amakuru
Kuva tariki 27 Mutarama, binyuze mu Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe itegeko ryerekeye kubona amakuru. Iki cyumweru cyatangijwe n’ibiganiro kuri Radio, kirimo ibikorwa byinshi binyuranye bigamije gukora ubukangurambaga kuri iri tegeko ryerekeye kubona amakuru. Bimwe mu bikorwa harimo Ikinamico, Ibiganiro mu itangazamakuru, ikiganiro nyunguranabitekerezo, gutanga imfashanyigisho kuri iri tegeko n’ibindi. IBIGANIRO MU (...)  Ibikurikira..
 
U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya ruswa
Muri raporo yamuritswe kuri uyu wa Kane n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, igaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane muri Afurika, naho muri aka karere ruguma ku mwanya wa mbere. Ni imyanya yombi u Rwanda rwari runariho muri raporo iheruka. U Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika inyuma y’ibihugu nk’ibirwa bya Seychelles, Botswana n’ibirwa bya Cape Verde. Icyegeranyo kizwi nka CPI (...)  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Mukuru arasaba abaturage ba Muhanga kugira umuco wo gukemurira ibibazo mu miryango.
Umuvunyi Mukuru asobanurira abaturage imikorere, inshingano n’ububasha by’Urwego rw’Umuvunyi mbere yo kwakira ibibazo byabo Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yasabye abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, kugira umuco wo gukemurira ibibazo mu miryango. Ibi yabivugiye mu karere ka Muhanga mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane kuri Stade ya Muhanga. Imitungo y’abashakanye baka gatanya mu (...)  Ibikurikira..
 
U Rwanda rwitabiriye Inama yo Kurwanya Ruswa yabereye ABU DHABI
MUSANGABATWARE Clement,Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no Kurwanya Ruswa(Iburyo) na Madamu INGABIRE Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Ishami ry’u Rwanda( Ibumoso) bari mu nama yo kurwanya Ruswa yaberaga ABU DHABI Itsinda ryaturutse mu Rwanda ryitabiriye inama yo kurwanya Ruswa yaberaga ABU DHABI kuva tariki 16 kugera 20 Ukuboza 2019. Iyi nama yanafashe imyanzuro ikomeye ku ngamba zifatika zo gukumira no (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abagize imiryango itari iya Leta (sosiyete sivili) mu Rwanda ku itegeko ryerekeye kubona amakuru
Ku bufatanye n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi Urwego rw’Umuvunyi rwatanze amahugurwa y’iminsi ibiri agamije gukora ubukangurambaga ku itegeko ryerekeye kubona amakuru. KAJANGANA Jean Aime atangiza amahugurwa ku mugaragaro Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, KAJANGANA Jean Aime, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imyitwarire y’Abayobozi n’itegeko ryerekeye kubona amakuru mu Urwego rw’Umuvunyi yashimiye abitabiriye aya mahugurwa ku musanzu (...)  Ibikurikira..
 
Perezida Kagame yavuze ko kwakira Igihembo cyiswe ACE Award cy’Umwami wa Qatar byahaye u Rwanda ikizere mu rugamba rwo kurwanya ruswa.
Perezida Kagame yavuze ko kwakira Igihembo cyiswe ACE Award cy’Umwami wa Qatar byahaye u Rwanda ikizere mu rugamba rwo kurwanya ruswa.” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Mbere, mu gikorwa cyo gutanga ibihembo ku bantu 9 bo muri Afurika babaye indashyikirwa mu bikorwa byo kurwanya ruswa, ibihembo byitiriwe Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani byiswe “Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani (...)  Ibikurikira..
 
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Kagame Paul yatanze Umukoro wo gukemura ibibazo bya Ruswa bivugwa mu bucamanza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Kagame Paul yatanze Umukoro wo gukemura ibibazo bya Ruswa bivugwa mu bucamanza. Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wagatanu tariki 6/12/2019 ubwo yakiraga indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukamulisa M.Therese, Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique na Visi Perezida (...)  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Wungirije yasabye Kaminuza n’Amashuri makuru Kwigisha abanyeshuri kurwanya no Kwanga ruswa.
Abitabiriye ibiganiro byo kurwanya ruswa Kuri uyu Wagatatu tariki 4 Ukuboza 2019, ubwo hizihizwaga Umunsi wahariwe Kaminuza n’Amashuri makuru mu kurwanya ruswa, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa Musangabatware Clement yavuze ko ruswa ari mbi kandi ko imunga ubukungu bw’ibihugu. Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa Umuvunyi Wungirije yahamagariye abayobozi, abarimu n’abanyeshuri muri za Kaminuza (...)  Ibikurikira..
 
Iburasirazuba: Urwego rw’Umuvunyi rwahembye Gatsibo ku mikorere myiza y’Inama Ngishwanama ku Kurwanya Ruswa n’Akarengane
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ashyikirizwa igihembo cyo kuba akarere karahize utundi mu mikorere ya DACACI Urwego rw’ umuvunyi rwatangaje ko akarere ka Gatsibo ariko karere kahize utundi turere two mu ntara y’ Iburasirazuba mu guhanga udushya mu bijyanye no kurwanya ruswa n’imikorere inoze y’Akanama Ngishwanama ku Kurwanya Ruswa n’Akarengane. Byatangajwe kuri uyu wa 03 Ukuboza 2019, ku munsi wahariwe kurwanya ruswa mu Ntara y’Iburasirazuba, (...)  Ibikurikira..
 
Urubyiruko rufite imbaraga nk’iz’amazi n’Umuriro bityo zakwifashishwa mu kurwanya Ruswa-Umuvunyi Mukuru
Abayobozi n’urubyiruko bitabiriye Umunsi wo kurwanya ruswa wahariwe urubyiruko Ku wa Gatatu tariki 27/11/2019, Urubyiruko rurenga 300 rwaturutse mu turere twose mu gihugu rwahuriye I Kigali mu Ihuriro ry’urubyiruko ryo kurwanya ruswa, ni umunsi wahariwe urubyiruko mu cyumweru cyo kurwanya ruswa cyatangiye tariki 17/11/2019. Ibikorwa by’Iki cyumweru byose byatewemo inkunga n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi( European Union) Uru rubyiruko (...)  Ibikurikira..
 
Amajyepfo: Urwego rw’Umuvunyi rwahembye Gisagara ku mikorere myiza y’Inama Ngishwanama ku Kurwanya Ruswa n’Akarengane
Abayobozi batandukanye n’abaturage mu ifoto ku munsi wahariwe kurwanya ruswa mu ntara y’Amajyepfo Urwego rw’ umuvunyi rwatangaje ko akarere ka Gisagara ariko karere kahize utundi turere two mu ntara y’ Amajyepfo mu guhanga udushya mu bijyanye no kurwanya ruswa n’imikorere inoze y’Akanama Ngishwanama ku Kurwanya Ruswa n’Akarengane. Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ashyikirizwa igihembo n’Umuvunyi Mukuru hamwe na Guverineri w’Intara (...)  Ibikurikira..
 
Transparency Cambodia yatangiye kwigira ku Rwanda binyuze mu Urwego rw’Umuvunyi
Kuwa Kabiri tariki ya 19/11/2019, Kheng Ratha, Umuyobozi w’ibikorwa mu muryango Transparency International Cambodia yasuye Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rwo kwigira ku Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa. Uru ruzinduko ruri muri gahunda Intansparency International yatangiye mu mashami yayo ku Isi hose yo gusangira ubunararibonye n’Ibihugu binyuranye ku kurwanya ruswa no guteza imbere Uburinganire bw’abagabo n’abagore. Umuvunyi wungirije ushinzwe (...)  Ibikurikira..
 
MUSANZE: Kugura Serivisi Wemerewe n’Amategeko ku buntu nayo ni Ruswa-Umuvunyi Mukuru
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi asaba abaturage kutagira umuco wo kugura serivisi bemererwa n’Amategeko ku buntu Kugura Serivisi Wemerewe n’Amategeko ku buntu nayo ni Ruswa-Umuvunyi Mukuru Kuwa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Umuvunyi rwifatanyije n’Inzego z’Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru mu kwizihiza Umunsi wahariwe kurwanya ruswa mu Ntara y’Amajyaruguru mu murenge wa Shingiro, ni mu Cyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa (...)  Ibikurikira..
 
MUSANZE: Akarere ka Rulindo kahize utundi mu Ntara y’Amajyaruguru ku mikorere ya DACACI
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi ashyikiriza igihembo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Kayiranga Emmanuel Akarere ka Rulindo kahize utundi mu Ntara y’Amajyaruguru ku mikorere ya DACACI Kuwa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Umuvunyi rwifatanyije n’Inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru mu kwizihiza Umunsi wahariwe kurwanya ruswa mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu murenge wa Shingiro, ni mu Cyumweru cyahariwe (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cya 2019
Tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Mu kwizihiza uwo munsi, muri uyu mwaka wa 2019 Urwego rw’Umuvunyi rwateguye ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya ruswa, byatangiye tariki ya 17 Ugushyingo bikazasozwa ku itariki ya 09 Ukuboza, rwifatanya n’amahanga mu kwizihiza uwo munsi Mpuzamahanga. tariki ya 9 Ukuboza, ibirori bizabera muri Kigali Convention Center, ahazatangirwa “Anti-Corruption (...)  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Mukuru yaganirije Abasenateri ku myitwarire y’Abayobozi
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi aganira n’Abasenateri Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2019 mu cyumba cy’inama cya Sena, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yaganirije abasenateri biganjemo abatangiye imirimo vuba ku myitwarire y’Abayobozi. Umuvunyi Mukuru wibanze ku Itegeko Ngenga No 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi mu nzego za Leta nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu. Iri tegeko yagaragaje ko rireba Abayobozi bo (...)  Ibikurikira..
 
Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bahuguwe ku buryo bwo kubona ibimenyetso mu manza
Kuri uyu wa kane tariki 07/11/2019, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye amahugurwa y’iminsi 2 agamije ku gusobanukirwa ibijyanye n’ibimenyetso mu manza nshinjabyaha n’imanza mbonezamubano. Amashami y’Urwego rw’Umuvunyi ari guhugurwa ni Ishami rishinzwe gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane ndetse n’abakozi bakora mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya akarengane. Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no (...)  Ibikurikira..
 
Raporo y’ibikorwa 2018-2019, imigereka yayo na gahunda y’ibikorwa 2019-2020
INCAMAKE YA RAPORO Y’IBIKORWA 2018-2019 NA GAHUNDA Y’IBIKORWA 2019-2020 RAPORO Y’IBIKORWA YUZUYE 2018-2019 IMIGEREKA YA RAPORO 2018-2019 GAHUNDA Y’IBIKORWA BYA 2019-2020  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa bya 2019-2020 imbere y’Inteko Ishingamategeko
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo mu Nteko rusange imitwe yombi Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje Raporo y’ibikorwa by’Umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa 2019-2020 by’Urwego rw’Umuvunyi. Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yagaragarije Inteko Ishingamategeko ko mu bikorwa by’uyu mwaka urangiye abakozi 351 mu turere 10 n’Abanyamakuru 172 bahuguwe ku itegeko ryerekeye kubona amakuru naho abayobozi 62 mu gihugu bahugurwa ku itegeko Ngenga (...)  Ibikurikira..
 
Perezida Kagame yashimiye Emir wa Qatar, ku gihembo yashyizeho cyo Kurwanya Ruswa
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ari amahirwe muri Afurika kuba imijyi yayo iri gutera imbere mu gihe n’ikoranabuhanga rifasha cyane imijyi iteye imbere rikomeje kwiyongera kandi iri koranabuhanga rikanifashishwa mu kugabanya ibyuho bya ruswa. Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga, yibanda cyane ku mijyi iteye imbere kandi itekanye, “Safe, Smart Cities.”yaberaga mu gihugu cya (...)  Ibikurikira..
 
Tariki 09 Ukuboza 2019,u Rwanda ruzakira umuhango wo gushimira indashyikirwa mu kurwanya ruswa ku Isi.
U Rwanda rugiye kwakira umuhango wo gutanga ku nshuro ya kane ibihembo bihabwa abantu babaye indashyikirwa ku Isi mu kurwanya ruswa no kwimakaza ugukorera mu mucyo. Ibi bihembo bya ACE Awards [International Anti-Corruption Excellence Awards] bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC). Muri uyu mwaka bizatangirwa i Kigali ku wa 9 Ukuboza 2019, ubwo Isi yose izaba yizihiza (...)  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Bugesera Kurwanya ruswa kuko ariyo ntandaro y’Akarengane
Umuvunyi Mukuru asubiza ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nyamata Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yasabye abaturage guharanira kuba Abanyarwanda b’inyangamugayo, baharanira kwiteza imbere bagakira binyuze mu gukora cyane, aho kurya ruswa. Yabigarutseho mu kiganir