Logo

Versions: English| Français


Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi akemura ibibazo by’Akarengane mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 kugera ku wa 19 Kanama 2019, mu karere ka Nyamasheke hari itsinda ry’abakozi bo ku Rwego rw’Umuvunyi bayobowe n’ Umuvunyi Mukuru Honorable Anasatase Murekezi, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Bwana MUSANGABATWARE Clement ndetse n’Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira akarengane Madame Yankulije Odette.

Abaturage bitabiriye inteko ikemurirwamo ibibazo by’akarengane

Ubwo yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Kagano, Umuvunyi Mukuru, yasobanuye amavu n’amavuko y’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda ndetse anasobanura imikorere y’uru Rwego. Yasobanuye ko impamvu nyamukuru yo kumanuka bakegera abaturage ari muri gahunda ya leta yo kwegera no kumva abaturage ndetse bakanabafasha gukemura bimwe mu bibazo bataba baraboneye ibisubizo.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yakomeje asaba abaturage bose kurushaho kurwanya no gukumira ruswa zo mu buryo bwose abasaba gutunga agatoki aho iri hose.
Yagize ati “Abaturage murasabwa kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’ Akarengane mutanga amakuru kuri nomero itishyurwa yashyizweho n’Urwego rw’Umuvunyi ariyo 199 cyangwa mukohereza ubutumwa kuri 1990.”

Umuvunyi Mukuru yasabye na none abaturage kutabatwa n’umuco wo kutanyurwa n’ibyemezo biba byafashwe n’inkiko bagahitamo gukomeza gusiragira kuko bibadindiza mu iterambere. Ariko kandi yanasabye abaturage kujya bakurikirana Imanza baba baburanye, urukenewe kujuririrwa bigakorwa kare iminsi 30 yateganyijwe n’itegeko itararenga.

Mu kwakira ibibazo by’abaturage aha mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, ibyinshi byibanze ku bazaniraga Umuvunyi Mukuru Imanza zaciwe ariko bamubwira ko harimo akarengane, nyuma yo gusuzuma bagasanga iminsi ye yo kujurira yararangiye, ataranabimenyesheje Urwego rw’Umuvunyi kare nkuko amategeko abiteganya. Ibi rero bituma nta bundi buryo Umuturage yakoresha ngo ako karengane kavemo ari naho Umuvunyi Mukuru yasabye aba baturage kujya bakurikirana igihe baburana bakamenya inzego zo kwiyambaza igihe bakibona akarengane.


Abaturage bageza ibibazo by’akarengane ku Muvunyi Mukuru mu nteko y’Abaturage mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke

Mu bindi bibazo byakiriwe muri Iyi nteko y’abaturage, harimo ikibazo cy’ubuharike bukabije aho abagabo bata ingo zabo bakajya gushaka bandi bagore. Icyakora Umuvunyi Mukuru yahaye umurongo ibibazo nk’ibi yakiriye.
Bimwe mu bibazo byahawe umurongo harimo n’icy’umubyeyi witwa Uwashema Francoise, wavuze ko umugabo we yamutaye agashaka abandi bagore bigatuma asahura umutungo w’urugo.


Uwashema Francoise ageza ku Muvunyi Mukuru ikibazo cy’akarengane yatejwe n’Umugabo we

Yagize ati ’Umugabo wajye yataye urugo, ajya gushaka inshoreke bituma afata umutungo w’urugo atangira kujya ajya kubakira abo bagore, ubu amaze gucyura abandi batatu nabo babyaranye abana babiri ndetse n’abana barindwi twabyaranye.
Uyu mubyeyi yakomeje abwira Umuvunyi Mukuru ko, mu bana 7 yabyaranye n’umugabi we w’isezerano, batatu babuze amafaranga y’ishuri ubu bakaba abaravuye mu ishuli.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi amaze kumva ko ikibazo cy’ubushoreke gikabije, yabajije niba umugabo wa Uwashema Francoise ahari ngo yisobanure uburyo yatanye umugore abana 7, batatu bikabaviramo kuva mu ishuli.
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi avuga ko mu karere ka Nyamasheke hakiri ikibazo cy’abadasobanukiwe n’amategeko.

Yagize ati: "Hagaraye ibibazo by’uko abaturage badasobanukiwe amategeko abarengera, harimo ikibazo cy’uburenganzira bw’abana n’abagore, aho umugabo yasahuye umutungo akawujyana mu nshoreke. Yakoze icyaha cy’ubushoreke kandi akaba yarirengagije abana n’umugore, bityo agomba kubihanirwa. "

Usibye uyu mubyeyi wagaragarije umuvunyi mukuru ko ubushoreke ari ikibazo kibangamiye abashakanye mu karere ka Nyamasheke, umugore witwa Gakuru Josephine nawe yabwiye Umuvunyi ko, umugore yitaga inshuti ye magara ariyo yamutwariye umugabo.

Itegeko se rivuga iki ku bibazo nk’ibi?

Mu gitabo kirimo ingingo zihana ibyaha mu Rwanda, Ingingo ya 139 ivuga “Guta urugo”
Umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe mu gihe kirenze ukwezi kumwe nta mpamvu zikomeye kandi akihunza ibyo ategetswe byose cyangwa bimwe, bishingiye ku bubasha bwa kibyeyi cyangwa ku bwishingizi bw’uburere bwemewe n’itegeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni na byo bihano bihabwa umugabo utaye umugore we ku bushake, nta mpamvu ikomeye, mu gihe kirenze iminsi cumi n’itanu (15) azi ko atwite.
Ibihe bivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo birorera kubarwa iyo nyir’ubwite abiciyemo, akagaruka mu rugo rwe.

Icyakora, bisabwe n’uwakorewe icyaha, ikurikiranacyaha cyangwa irangizarubanza bishobora guhagarikwa ku nyungu z’umuryango n’icyemezo cy’ubushinjacyaha ku birebana n’ikurikiranacyaha cyangwa se n’urukiko mu gihe urubanza rwaciwe.


Bwana KAMALI Aimé Fabien,Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ashimira Urwego rw’Umuvunyi ko rwaje kubunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Aimé Fabien mu izina ry’Indongozi yashimiye ubuyobozi bw’Urwego rw’Umuvunyi Uburyo rwabageneye iyi minsi yo kuza kubunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Iyi gahunda yabereye mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyamasheke ikazasozwa n’inama izabera ku rwego rw’Akarere irebera hamwe ibyavuye hirya no hino mu mirenge ku wa 19/08/2019


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri