Logo

Versions: English| Français


Umunyamabanga uhoraho
 


Bwana MBARUBUKEYE Xavier, yagizwe umunyamabanga uhoraho mu Urwego rw’Umuvunyi kuva tariki 13 Ukuboza 2006 kugeza ubu. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icungamutungo ndetse n’impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’Ubukungu. Yakoze amahugurwa anyuranye mu bijyanye no gucunga neza umutungo wa Leta.
Yakoze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu mwaka wa 2001 aho yagiye akora mu myanya itandukanye. Imwe muri iyo myanya ni: Umugenzuzi w’imisoro, umuyobozi w’ishami rishinzwe imisoro. Yanabaye kandi umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibitabo by’icungamutungo wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2006.
Bwana MBARUBUKEYE Xavier kandi yabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’icyahoze ari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ishoramari no kohereza ibintu mu mahanga (RIEPA) kuva mu mwaka wa 1999 kugeza mu mwaka wa 2008.