Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 


Umuvunyi Wungirije Musangabatware Clement mu ifoto y’urwibutso n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga nyuma y’Ibiganiro bigamije kurwanya no gukumira ruswa

Kuri uyu wa kane saa tariki 13/06/2019 Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye ibiganiro n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bigamije gukumira no kurwanya ruswa.

Ibi biganiro byatangijwe n’Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Bwana MUSANGABATWARE Clement.
Umuvunyi Wungirije yavuze ko ntakiza cyaturuka mu gutanga ruswa ndetse ko n’igihugu kirimo ruswa nta terambere gishobora kugira. Yibukije abari bitabiriye ibi biganiro ko bagomba gukora baharanira iterambere ry’igihugu batanga amakuru aho bumvishe ruswa.

Yagize ati: “Turabasaba gufatanya n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’izindi nzego mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa muyirinda kandi muduha amakuru ahantu hose mukeka ko ishobora kuba iri.”


MUSANGABATWARE Clement Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa asaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo gukumira no kurwanya Ruswa

Yongeyeho ko igihugu kirimo ruswa kitagera ku iterambere.

Yagize ati “igihugu kirimo ruswa ntabwo gishobora kugira umutekano , igihugu kirimo ruswa ntabwo habamo ishoramari kandi ibikorwaremezo ntabwo biramba.”

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, HABIMANA Vedaste yavuze ko inshingano z’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ziremereye asaba Abahesha b’Inkiko bagenzi be ko bagomba kwitandukanya burundu ruswa ndetse n’igisa nayo ndetse ko bafite mu nshingano gukorana n’Urwego rw’Umuvunyi mu kurwanya no gukumira rwusa.

Yagize ati: “buri Muhesha w’Inkiko w’Umwuga agomba kuba nka Marayika mu kazi ke ka buri munsi .Ibi bikunze nta muhesha w’inkiko watinyuka gukora icyaha cyo gutanga no kwakira ruswa na rimwe mu buzima bwe. Twese tugomba kwirinda ruswa kuko ruswa imungu ubukungu bw’igihugu.”


HABIMANA Vedaste, Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga

Madamu Gashumba Paulinne Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Gukumira no Kurwanya ruswa ku Rwego rw’Umuvunyi, yatanze ikiganiro kirambuye ku buryo bwo Gukumira no Kurwanya Ruswa aho yavuze ko kurwanya ruswa ari urugamba rukomeye rutakorwa n’umuntu umwe.


Gashumba Paulinne Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Gukumira no Kurwanya ruswa ku Rwego rw’Umuvunyi atanga ikiganiro ku gukumira no kurwanya ruswa

Madamu Gashumba yavuze byinshi kunshingano z’urwego rw’umuvunyi zirimo kurwanya ruswa no kuyikumira ndetse no kurwanya akarengane mu baturage.


Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bitabiriye ikiganiro ku gukumira no kurwanya ruswa batumiwemo n’Urwego rw’Umuvunyi


Abahesha b’Inkiko b’Umwuga babaza ibibazo nyuma y’ikiganiro ku gukumira no kurwanya ruswa bahawe n’Urwego rw’Umuvunyi

Uretse Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Urwego rw’Umuvunyi kandi rwanagiranye ibiganiro byimbitse n’Abenjeniyeli ku ngamba n’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ruswa.

Urwego rw’Umuvunyi rufite intego yo kugirana ibiganiro n’Inzego nyinshi zitandukanye kuri gahunda yo Kurwanya no gukumira Ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ry’Abaturage. Ibi bizakorwa hagamijwe gusobanurira izo nzego ububi n’ingaruka zo gutanga, kwakira no kurya ruswa.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri