Urwego rw’Umuvunyi
Urwego rw'Umuvunyi ni rumwe mu Nzego zihariye zishyirwaho n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda mu ngingo yaryo ya 140.
Urwego rw'Umuvunyi rugengwa n'itegeko N⁰ 54/2021 ryo ku wa 29/08/2021.
INSHINGANO NKURU Z’URWEGO RW’UMUVUNYI NI IZI ZIKURIKIRA:
1º Gukumira no kurwanya akarengane na ruswa;
2º Gutoza Abanyarwanda indangagaciro zo kwanga, gukumira, kwirinda no kurwanya akarengane na ruswa;
3º Gusuzuma no gukora igikwiye ku bibazo by’akarengane na ruswa bitakemuwe n’inzego zibishinzwe;
4º kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo;
5º Kugira inama Guverinoma mu gushyiraho no guteza imbere politiki n’ingamba byo gukumira, kurwanya no guhana akarengane na ruswa;
6º Gukurikirana uko politiki n’ingamba byo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa bishyirwa mu bikorwa;
7º Gushyikirana no gukorana n’inzego zo ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga bihuje inshingano;
8º Gushyira mu bikorwa izindi nshingano rwahabwa n’itegeko.