Skip to main content Skip to page footer

Umunyamabanga uhoraho

Clarisse Munezero , yagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw’Umuvunyi kuva tariki 23 Kanama 2024 kugeza ubu.

Mu mwaka wa 2021 yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kugeza mu mwaka wa 2023.

Clarisse Munezero yize amategeko akaba abifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya Kaminuza.

Yakoze mu Nzego zitandukanye za Leta zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Minisiteri yAbakozi ba Leta n’Umurimo n’abakozi ba Leta. Yanakoreye kandi n’Inzego zitari iza Leta nka Avocats Sans  Frontières (ASF), Legal Aid Forum (LAF) n’izindi.

Imirimo yakoze yibanze cyane cyane mu bijyanye n’amategeko ndetse n’uburenganzira bwa muntu.