Skip to main content Skip to page footer

Abadepite n’Abasenateri bashimye raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2023-2024 na gahunda y'Ibikorwa ya 2024-2025

Kuri uyu wa Kabiri  tariki 22 Ukwakira 2024, Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga amategeko raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.

Umuvunyi Mukuru Hon.Nirere Madeleine yasobanuriye Inteko rusange imitwe yombi ko urugamba rwo kurwanya akarengane na ruswa mu Rwanda rugikomeje ko kandi icyerekezo cya 2050 u Rwanda rwihaye ruzakigeraho ruri mu bihugu 5 bya mbere ku isi birwanya ruswa

Umuvunyi Mukuru kandi yasobanuye ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi birimo ubukangurambaga,igenzura mu nzego za leta n’iz’abikorera, gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane, imenyekanishamutungo n’ibindi.

Umuvunyi Mukuru Hon.NIRERE Madeleine agaragaza ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi 2024/2025 mu Nteko Ishinga amategeko (imitwe yombi)

Ati :”Uburyo bwo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane hari ababufata nk’uburyo bw’ubujurire ariko sibyo,dusobanurira abaturage ko bagomba kumenya amategeko bakumva ko hari ibishingirwaho kugirango urubanza rube rwasubiramo ku mpamvu z’akarengane harimo nk’igihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe yamenyesherejwe imikirize y’urubanza, ariko ugasanga amaze imyaka nk’itatu urubanza rwararangiye ati nimunsubirishirizemo urubanza ku mpamvu z’akarengane,ni ugukomeza ubukangurambaga n’abaturage bakamenya amategeko ”

Umuvunyi Mukuru kandi yabwite inteko nshingamategeko ko Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 1.587 harimo 1,100 byakiriwe muri gahunda yo gukemura ibibazo by;abaturage mu Turere 7.

Muri ibyo bibazo hakemutse 942 naho 645 biracyakurikiranwa n’inzego zigomba kubikemura kandi ko muri  gahunda ya 2 y’ Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) Urwego rw’Umuvunyi ruzakomeza gushyira umuturage ku isonga , kuko ubu muri gahunda y’ibikorwa biteganijwe mu mwaka wa 2024/2025 harimo gusura abaturage mu turere tundi 7 muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon.Abbas Mukama n'Umunyamabanga Uhoraho w'Urwego rw'Umuvunyi Clarisse MUNEZERO

Abadepite n’Abasenateri bashimye raporo bagejejweho n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse banashima akazi kakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi basaba ko hongerwa imbaraga mu kurushaho gukemura ibibazo bishingiye ku butaka. Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi  izasesengurwa na komisiyo ihoraho ya buri mutwe ibifite mu nshingano.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana Vice Perezida w'Inteko,Umuvunyi Mukuru na Hon.YANKULIJE Odette ,Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane

Back