Abahuguwe n’Urwego rw’Umuvunyi biteguye gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe
Kuri uyu wa 27 Nzeli 2024 ku Biro by’ Urwego rw’Umuvunyi habereye amahugurwa ya komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nzego n’ibigo bitandukanye. Aya mahugurwa yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi,agamije kurebera hamwe uko ingamba zo kurwanya ruswa zishyirwa mu bikorwa.
Abitabiriye amahugurwa ya komite zishinzwe kurwanya ruswa ,kuri uyu wa Gatanu ,yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi babonye umwanya wo kubaza ibibazo ahanini byibanze kukumenya ahari ibyuho bya ruswa n’uburyo yatahurwa.

Bavuga ko batashye babonye ubumenyi buhagije kandi bagiye kubushyira mu ngiro ndetse bagatanga na raporo ku Urwego rw’Umuvunyi,kuburyo bizeye ko mu mwaka wa 2050 U Rwanda ruzaba ruri mu myanya 5 ya mbere mu bihugu birwanya ruswa.
Dr. Augustin SENDEGEYA ukuriye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Kigali byitiriwe Umwami Faisal akaba n’Umuyobozi wa Komite ishinzwe gukumira no kurwanya ruswa muri ibyo bitaro, ni umwe mubitabiriye aya mahugurwa . Ati:”Aya mahugurwa aziye igihe kuko nibwo tukinjira mu nshingano,akaba ari ishema kandi bikaduha no kumva uburemere bwazo,twiteguye gushyira imbaraga mu ishyirwabikorwa ry’ubumenyi twahawe kandi ibikorwa dukora tukajya tubitangira raporo ku Urwego rw’Umuvunyi ku gihe ,ikindi twishimiye ko Urwego rw’Umuvunyi rwatwemereye kubona andi mahugurwa azajya akomeza kudutyaza kumenya ahari ibyuho bya ruswa n’uburyo bwo gutanga ayo makuru.”

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa atangiza amahugurwa
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa avuga ko komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye zashyizweho kugirango zikore kandi zigaragaze ibikorwa zikora.
Ati:”Izi komite zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa zigomba gukora zikagaragaza mbere na mbere aho zikorera ,ni hehe babona hari imikorere yateza ibyuho bya ruswa,ntitubatumye guhangana n’abayobozi b’Ibigo bakoreramo ,ahubwo twe nibaduhe amakuru ,twe tuyasesengure tuyakoreshe igikwiye kandi batange raporo buri mezi 6 ,niyo mpamvu nk’Urwego rw’Umuvunyi dutegura aya mahugurwa ngo bagire amakuru ahagije ku ngamba zo gukumira no kurwanya ruswa.”
Itegeko n° 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryo kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 3 ivuga ko buri rwego rwa leta, urwigenga,urutegamiye kuri leta n’inzego mpuzamahanga bigomba gushyiraho komite zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa izo komite zigasabwa no gushyiraho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa n’uburyo zishyirwa mu bikorwa.
Mu mwaka wa 2021 Urwego rw’umuvunyi rwahawe ububasha bwo gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko n° 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryo kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 3.
Kuva mu mwaka wa 2021-2022 kugeza uyu mwaka wa 2023-2024 ,inzego zimaze gushyiraho komite zishinzwe kurwanya ruswa 1,165 ,Urwego rw’Umuvunyi rukaba rumaze guhugura abari muri izo komite 1708.

Abitabiriye amahugurwa babajije ibibazo bitandukanye kuri gauhunda yo gukumira no kurwanya ruswa