Skip to main content Skip to page footer

Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi bahuguwe ku kwiriza Ibiza n'inkongi z'umuriro

Kuri uyu wa gatanu tariki 13.10.2023, Minisiteri y’imicungire y’ibiza iri guhugura abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi kubijyanye n’imicungire y’ibiza.

Hasobanuwe ko Ibiza nta wabicunga ari wenyine bihaba biri mu nzego enye aho ibiri ku rwego rwa mbere bikemukira ku murenge, ibyo ku rwego rwa kabiri bigakemukira ku rwego rw’akarere, ibiri ku rwego rwa gatatu bigakemukira ku rwego rw’igihugu naho Ibiza byo ku rwego rwa kane bikaba ari Ibiza byananiranye bisaba ubufasha bw’ibihugu by’amahanga kugira ngo bikemuke.

 

Uretse guhugurwa ku micungire y’ibiza mu kazi, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi basabwe kujyana ubu bumenyi aho batuye kugira ngo Ibiza birusheho gukumirwa

Hagarutswe kandi ku ngamba zo gukumira inkongi y’umuriro aho gukorera no mu ngo aho abakozi beretswe na Polisi y’Igihugu uburyo buboneye bwo kuzimya umuriro mu gihe umuntu ari mu rugo cyangwa mu kazi hifashishijwe ibikoresho bishobora kuboneka mu buryo bworoshye.

Amafoto:

 

 

 

Back