Abanyamuryango b’amahuriro yo gukumira no kurwanya ruswa bafashe ingamba nshya
Kigali, ku wa 10 Kamena 2026 – Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abanyamuryango 48 b’amahuriro 16 ashinzwe gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, baturutse mu Turere twa Muhanga, Rwamagana, Bugesera, Kamonyi ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Amahugurwa yabereye ku Cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi agamije kurushaho kunoza ibikorwa by’aya mahuriro no kongerera ubushobozi abayagize mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.

Amahugurwa y'abagize amahuriro yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa
Mu mahugurwa, abitabiriye basobanuriwe uruhare rw’ingenzi bafite mu gukangurira abaturage kurwanya ruswa, gutanga amakuru ku bikorwa bya ruswa no kugira inama abaturage ku bibazo by’akarengane .Banibukijwe ko amahuriro ahuriza hamwe imbaraga z’abaturage n’inzego zitandukanye kugira ngo habeho ubufatanye mu kubaka umuryango uzira akarengane na ruswa
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko bungutse ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kurushaho gusohoza inshingano zabo no gufasha abaturage kubona serivisi zinoze zitarangwamo akarengane cyangwa ruswa.
“Aya mahugurwa atwunguye ubumenyi ku buryo bwo gukumira no kurwanya ruswa, ndetse anatwereka uko twatanga amakuru ku bikorwa bya ruswa mu buryo buboneye kuburyo tugiye no kubyigisha abandi duhereye kuri bagenzi bacu b’urubyiruko.”Iragena Joselyne wo mu Karere ka Gicumbi
“Mubyo ntarinzi nari ntarasobanukirwa neza ni igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo ,nabisobanukiwe niyemeza no gutanga amakuru ku bigwizaho imitungo itari iyabo,ikindi kandi ni ugutanga amakuru ,sinarinziko umuntu agomba gutanga amakuru kuri ruswa mu buryo bw’ibanga,ubu sinatanga amakuru ya ruswa uwo nyatangaho ngo abimenye,namenye uburyo dukwiye kubikora mu buryo bw’ibanga tubifashijwemo n’Urwego rw’Umuvunyi”Bihoyiki Emmanuel wo mu Karere ka Bugesera
Abbas Mukama ,Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa yasabye abitabiriye amahugurwa gukora ibikorwa bigaragara byo gukumira no kurwanya ruswa batanga amakuru afitanye isano n’ibikorwa bya ruswa byose aho batuye .

Hon. Abbas MUKAMA, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa niwe wafunguye amahugurwa
Aya mahugurwa ari mu bikorwa bikomeje gukorwa hagamijwe gushyigikira intego y’u Rwanda yo kuba kimwe mu bihugu bya mbere ku isi birwanya ruswa bitarenze umwaka wa 2050. Kugera kuri iyi ntego bisaba uruhare rwa buri muturage, inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta mu gukumira no kurwanya ruswa no kwimakaza indangagaciro z’ubunyangamugayo.