Abashinzwe kurwanya ruswa muri Gambia bashimye ingamba z'u Rwanda mu kuyirwanya
Ku itariki 25 Ukwakira 2023, Urwego rw'Umuvunyi rwakiriye itsinda riturutse mu gihugu cya Gambia ryaje mu rugendoshuri mu Rwanda rigamije kurebe uko u Rwanda rurwanya ruswa n'Akarengane. Ni itsinda rikora muri Transparency International isami rya Gambia bakunze kwita Gambia Participates rikaba ryarasuye Urwego rw'Umuvunyi binyuze muri Transparency International ishami ry'u Rwanda.

Bwana MBARUBUKEYE Xavier, Umunyamabanga uhoraho w'Urwego rw'Umuvunyi yasobanuriye iri tsinda intambwe u Rwanda rugezeho mu kurwanya ruswa n'Akarengane, ubufatanye bw'inzego mu Rwanda ndetse n'ubushake bwa politiki bw'ubuyobozi bw'u Rwanda mu kurwanya ruswa n'akarengane.

Urwego rw'Umuvunyi rwasangije iri tsinda ubunararibonye bw'Urwanda mu kurwanya ruswa, imbogamizi zigihari ndetse n'ingamba zagiye zifatwa kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho rugeze magingo aya.

Bwana Marr Nyang, Umuyobozi wa Gambia Participates
Umuyobozi wa Gambia Participates, Bwana Marr Nyang, ari nawe muyobozi w'iri tsinda, yashimye cyane akazi gakorwa n'Urwego rw'Umuvunyi mu gukumira no kurwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda ndetse yongeraho ko bitanga n'Umusanzu muri Afurika yose. yashimye ibyo bamaze kwigira mu Rwanda birimo cyane cyane ubufatanye bw'inzego za Leta, izigenga na sosiyete sivili mu kurwanya ruswa.