Abatuye mu Karere ka Ngoma bishimiye gusurwa n’Abavunyi
Guhera ku itariki 10 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bateguye gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma aho basuye Imirenge yose igize aka Karere.
Iyi gahunda yatangiraga ku isaha y’i saa munani z’amanywa igatangirwamo ubutumwa ku bubi bw’akarengane na ruswa,uruhare rw’abaturage mu kubirwanya,gukemura Ibibazo by’amakimbirane mu bwuymvikane bidasabye kujya mu nkiko ndetse bakanasobanurirwa inshingano z’Urwego rw’umuvunyi. Nyuma y’ubu butumwa hakurikiraho kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ahanini bitakemuwe n’izindi Nzego.
Ibi nibyo , iyo uganiriye n’abaturage bashingiraho bakubwira ko bishimira gusurwa n’Abavunyi babasanze aho batuye bitabasabye kujya i Kigali gushaka serivisi z’Inzego zihakorera.
Umwe mu batuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma ati:”Nishimiye kuba Abavunyi n’abandi Bayobozi badusuye,narimfite ikibazo cy’inka nari nararagijwe na Mudugudu nyuma barayitwara ntibagira icyo bangenera kandi narimaze igihe kirekire hafi umwaka ntibagira icyo bangenera ariko nishimiye ko Abayobozi bacyumvise bakemeza kunshumbusha indi nka muri gahunda ya Gir’inka nanjye nkongera nkorora”
Abishimira iyi gahunda ni benshi bakanasaba ko yahoraho dore ko muri rusange Urwego rw’Umuvunyi muri iyo gahunda rwakiriye ibibazo by’abaturage 241 muri byo 124 byahise bikemuka, mu gihe 112 bizakomeza gukurikiranwa n’Inzego bireba mu gihe kitarenze ukwezi.
Umuvunyi Mukuru NIRERE Madeleine yasabye abitabiriye iyi gahunda yasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.
Ati:”Kurwanya ruswa bihera kuri jye,twirinde kugura serivisi twemererwa n’amategeko,bizatuma ruswa icika burundu. Ikindi turabasaba kwirinda amakimbirane,no mu gihe hari abo muyagiranye mukihutira kuyakemura mu bwumvikane cyangwa ubuhuza aho kwihutira guhita mujya mu manza kuko zibatwara ikiguzi kinini n’umwanya utari muto mugihe hari ibindi mwakabaye muri gukora bibateza imbere.”
Iyi gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma yanitabiriwe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane YANKULIJE Odette,Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Abbas MUKAMA, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba,Mayor w’Akrere ka Ngoma n’abandi Bayobozi muri ako Karere ndetse n’Inzego z’Umutekano.
Urwego rw’Umuvunyi rurashimira Inzego ,Abayobozi n’abaturage bagize uruhare kugirango igende neza kandi itange umusaruro muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga mu bimukorerwa.