Abayobozi ,abakozi n’inshuti z’Urwego rw’Umuvunyi bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Gatanu Tariki 12 Mata 2024, ku biro by’Urwego rw’Umuvunyi habereye igikorwa cyo KWIBUKA ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyaranzwe no gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yayo na nyuma yayo,ubuhamya ndetse n’amagambo ahumuriza by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hacanwe urumuri rw'icyizere rugragaza ko ahari umwijima ubu hagaragara umucyo
Mu buhamya bwatambukijwe na MUTABAZI Godefroid warokokeye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo ari naho ibiro by’Urwego rw’Umuvunyi biherereye, yagarutse ku nzira ikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, aho yavuze ko yarashwe akumva yapfuye abamwicaga nabo bagatekereza ko yapfuye ariko akaza kugarura akuka . muri ubu buhamya ashima ingabo zari iza RPA / Inkotanyi zarokoye Abatutsi mu gihe cya Jenoside kandi ubu akaba ashima ko yashibutseho amashami ,u Rwanda rukaba rufite umutekano.
Mutabazi Godefroid yari yaherekejwe n'abakobwa be 2 ari nayo mashami avuga yamushibutseho
Muri iki gikorwa Komiseri mu muryango wa IBUKA, NDAGIJIMANA Laurent , mu kiganiro yatambukije yagarutse ku mateka ya mbere ,mugihe ,na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi isi irebera ,yibutsa ko na mbere hari harabaye Jenoside yakorewe Abayahudi bavuga ko bitazongera ariko nyuma hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashingiye kuri aya mateka agaragaza ko hakiri inshingano ikomeye cyane yo gukomeza gusobanurira ukuri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside,abayipfobya cyangwa abayihakana.
Komiseri mu muryango wa IBUKA, NDAGIJIMANA Laurent atanga ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hon.NIRERE Madeleine, Umuvunyi Mukuru ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu butumwa bwe avuga ko Urwego ayoboye rufite inshingano zikomeye zo kurwanya akarengane na ruswa kugirango bitazongera kubaho ukundi kuko nta karengane karuta Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Mu mwaka wa 1994, igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, Urwego rw’Umuvunyi rwari rutarabaho , ariko ubu dufite amahirwe ko ruriho ndetse n’izindi nzego zifite inshingano zo gukumira no kurwanya akarengane. Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitubere umwanya wo kwisuzuma no kurebera hamwe uko buri wese mu mirimo ashinzwe agira uruhare mu kurengera iyubahirizwa ry’agaciro ka Muntu, gukumira no kurwanya icyo aricyo cyose gihutaza uburenganzira bwa Muntu cyane cyane jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.
Hon.NIRERE Madeleine ,Umuvunyi Mukuru ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuvunyi Mukuru kandi muri iri jambo asaba ko buri Munyarwanda, yaba ushesha akanguhe, yaba urubyiruko, yaba umwana, umugore cyangwa umugabo babigiramo uruhare , bagaharanira iteka gukumira no kurwanya Jenoside n’ibijyanye nayo byose.
kuva ku itariki ya 07/04/204, Igihugu cy'u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda bari mu gihe cy'iminsi 100 ngarukamwaka, yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kwibuka Twiyubaka”.
Munyanshoza Dieudonne nawe yatambukije ubutumwa buhumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu buhanzi bw'indirimbo.