Skip to main content Skip to page footer

Abayobozi n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoze umwiherero ugamije kunoza kurushaho inshingano uru Rwego rufite.

Guhera ku wa 23 -24 Ukwakira 2024 Abayobozi n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoze umwiherero ugamije kuvugurura,kunoza,no kwigira hamwe inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Muri uyu mwiherero Umuvunyi Mukuru Hon.NIRERE Madeleine yagaragaje ko uyu mwiherero ugamije impinduka nziza ziganisha ku Urwego rw’Umuvunyi twifuza byose bigamike gushyira umuturage ku isonga.

Umuvunyi Mukuru Hon.NIRERE Madeleine

Ati:”Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zikomeye kandi tugomba kuzishyira mu bikorwa mu buryo bufatika atari mu magambo gusa,ubu twari dufite abakozi basanzwe (professionals ) ariko ubu dufite abakozi b’inzobere (specialists), dufite n’abandi bashya,uyu ni mwiherero rero ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko izi mpinduka zose ziganisha kunoza kurushaho inshingano no kuzibazwa ,dushyira umuturage ku isonga nkuko Gahunda ‘Igihugu ya 2 yo kwihutisha iterambere (NST2) ibivuga

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon.YANKULIJE Odette muri uyu mwiherero yerekanye ko urugamba rwo kurwanya no gukumira akarengane rugihari kuko hari akarengane k’abaturage kakigaragara no mu bageza ibibazo byabo ku Urwego rw’Umuvunyi ariko ko ari urugamba rwa buri wese kugirango hagerwe ku ntego.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon.YANKULIJE Odette

Ati :”Urwego rw’Umuvunyi mu nshingano rufite harimo gukumira no kurwanya akarengane ,ariko kurwanya bivuga ko ugomba kuba umurwanyi wa nyawe kandi ugatsinda,ariko dukwiye no gushyira imbaraga cyane mu gukumira kuko kwirinda biruta kwivuza,ndetse tugahera mubakiri bato tukongera imbaraga mu kwigisha

Muri uyu mwiherero waranzwe no kuganira ,gutanga ibitekerezo n’ibibazo hagati y’Abayobozi n’abakozi,Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa yagaragaje ko kuba Nyakubahwa Perezida yaratanze igitekerezo cyo gushyiraho Urwego rw’Umuvunyi ,kugirango abaturage barenganurwe kandi babone serivise badatanze ruswa ari ibyo kwishimira ariko no kubiha agaciro.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa

Ati:”Twese uko dukorera ku Urwego rw’Umuvunyi dufite inshingano zikomeye,tugomba gukumira ,tukarwanya ruswa mu kazi kacu ka buri munsi n’aho dutuye mu miryango,aho mubonye amakuru kuri ruswa muyaduhe tuyasesengure bizatuma tugera ku ntego zo kuba mu bihugu bya mbere birwanya ruswa mu 2050”

Mme UWACU julienne Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero n’Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu  (MINUBUMWE) mu kiganiro yatanze muri uyu mwiherero yagarutse kukujyanisha inshingano ko kubaka indangagaciro z’abanyarwanda bazima.

Mme UWACU julienne Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero n’Iterambere ry’Umuco muri MINUBUMWE

Ubu abakorera mu Urwego rw’Umuvunyi harimo abavukiye mu Rwanda n’abavukiye hanze y’u Rwanda,ayo mateka yatujyanye mu byiciro bitandukanye ariko,niyo haba hari byinshi byatuma abantu batandukanya dukwiye kumva ko ikiduhuza aricyo gifite imbaraga,isano ikomeye twese dufite rero ni uko twese turi abanyarwanda kandi tukaba dusangiye igihugu,ibyo nitubizirikana bizatuma tugera ku ntego yo kurwanya akarengane na ruswa duhereye no kubo dukorana nabo,gukorera Urwego rw’Umuvunyi ni akazi ariko bikwiye no kuba umuhamagaro kugirango igihe uzaba utakihakorera uzagire ibyo wibukirwaho byinshi byiza byubaka”

Umwiherero w’Abayobozi n’abakozi mu biganiro byatanzwe harimo n’ikiganiro cyatanzwe na Mme Umuraza Clarisse ,inzobere mu igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yagarutse mu ishyirwamubikorwa rya  Gahunda y’Igihugu ya 2 yo kwihutisha iterambere (NST2).

Mme Umuraza Clarisse ,inzobere mu igenamigambi muri MINECOFIN

Ati:” Urwego rw’umuvunyi , icyo tubasaba ni  ugukomeza gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ,Gukomeza gutoza Abanyarwanda indangagaciro zo kwanga, gukumira, kwirinda no kurwanya akarengane na ruswa ,Gukomeza gutanga serivisi neza hashyirwa ‘’ Umuturage ku isonga “ mu gukora igikwiye ku bibazo by’akarengane na ruswa bitakemuwe n’inzego zibishinzwe aribyo bizafasha kugera ku ntego za NST2.

MUSONERA GASPARD Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba leta n’umurimo mu kiganiro yatanze yibukije abari mu mwiherero ko kurwanya akarengane na ruswa ari ikintu gikomeye giha n’umurongo izindi nzego asaba ko gikomeza guhabwa imbaraga.

MUSONERA GASPARD Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA

Ati:”Inshingano yo kurwanya akarengane na ruswa ni inshingano ikomeye Urwego rw’Umuvunyi rufite kuko natwe ruduha umurongo wo kugenderaho,kugirango iyo nshingano igere ku ntego yayo bisaba gukora kinyamwuga ndetse no kuba indashyikirwa mu mikorere. Mbere na mbere gushyira umuturage ku isonga”

Umubare w’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi ni 61 ,bakaba bamaze imisni 2 mu mwiherero ufite insanganyamatsiko ya “The Office of the Ombudsman we want”, ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye Urwego rw’Umuvunyi twifuza,abakozi bawitabiriye mu bitekerezo ,ibyifuzo n’ibibazo batanze bakaba biyemeje gushyira imbaraga mu nshingano bafite,gukorera hamwe nk’ikipe ndetse no kwihutisha serivisi zihabwa abaturage.

Andi mafoto

Back