Skip to main content Skip to page footer

Abayobozi n’Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bashyikirije Inyandiko z’Imenyekanishamutungo Biro ya Sena

Kuri uyu Wambere tariki 29 Kamena 2020, Biro ya Sena y’u Rwanda yayoboye Umuhango wo kwakira Inyandiko z’Imenyekanishamutungo y’Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, Watangiye saa tanu za mugitondo (11h00) wayobowe na Perezida wa Sena.

Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr. IYAMUREMYE Augustin yashimye Urwego rw’Umuvunyi ku nshingano zikomeye rufite zirimo n’izo kwakira imitungo y’Abayobozi n’abandi bagenwa n’itegeko maze avuga ko kuba abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bitabiriye iki gikorwa cyo kumenyekanisha Imitungo kuri Biro ya Sena gishimangira ihame na Politike y’Imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kubazwa ibyo abayobozi bakora kandi mu mucyo.

Naho Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi we yashimye Biro ya Sena maze avuga ko iki ari igikorwa cy’ingenzi bakoze aboneraho gusaba n’abataramenyekanisha imitungo yabo babikora hakiri kare kuko hari ibihano biteganyijwe ku batubahiriza ibyo amategeko ateganya. Yibukije ko abamenyekanisha umutungo bagomba kuba biteguye ko imitungo yabo izagenzurwa.

Back