Bugesera: Ibibazo By’ubutaka byiganje mu byo abaturage bagaragarije Urwego rw’umuvunyi
Kuva tariki 20 kugera 24 Gashyantare 2023, Urwego rw’Umuvunyi rwateguye kandi runakora icyumweru cy’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni igikorwa abaturage bo mu mirenge igize ako karere bahawe umwanya bageza ibibazo by’akarengane ku Muvunyi Mukuru, Abavunyi Bungirije n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoreye hirya no hino muri iyo Mirenge aho bakiriye bakanakemura ibibazo byabo imbonankubone, maze bigahabwa umurongo w’uko bigomba gukemuka.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera basanganije ibibazo by’akarengane ariko byiganjemo iby’ubutaka. Abaturage bagaragaje ibibazo birimo kurenganywa bishingiye ahanini ku butaka ndetse n’abafite imanza zitarangijwe.
Umuvunyi Mukuru yavuze ko byinshi mu bibazo bigaragara muri aka Karere, byiganjemo iby’ubutaka bw’ibisigara bya Leta ndetse n’ubuhuriweho n’imiryango avuga ko bigiye kwitabwaho bigakemuka mu gihe cya vuba.
Yagize ati “Ibyinshi mu bibazo byatugaragarijwe urasanga ari ubutaka bw’ibisigara bya Leta bwahinzweho amashyamba n’abaturage ndetse ubundi bwubatswemo, hagaragaye ikibazo kijyanye no kurangiza imanza, hari ibyageze mu nkiko dusanga biracyahari, dusanga ibibazo bimaze igihe”.

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya ruswa Hon. Mukama Abbas yakoreye mu mirenge ya Ntarama, Mwogo, Rweru na Mareba yavuze ko ruswa itihanganirwa mu Rwanda, asaba abaturage kujya bayitangaho amakuru, ndetse bakaba ijisho rya Leta mu kuyitangaho amakuru aho igaragaye hose.
Naho Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Madamu Yankulije Odette we wakoreye mu mirenge ya Musenyi Gashora na Nyarugenge yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda amakimbirane mu miryango cyane ko aribyo bikurura akarengane, asaba abayobozi mu nzego z’ibanze gufasha abaturage gukemurira ibibazo byavuze mu miryango aho kwihutira kujya mu Nkiko.
Nyuma y’uko ibibazo biganiriweho hamwe n’abaturage n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi byahawe umurongo w’uko bigomba gukemuka bihabwa n’igihe ntarengwa kandi Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko nyuma yaho rubikurikirana hakarebwa uko byarangiye.

