Skip to main content Skip to page footer

Dr. Ron Adam, ambasaderi wa Leta ya Isiraheli yashimye imikorere y’ Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda

Kuwa Kane tariki ya 5 Werurwe 2020, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Bwana MUSANGABATWARE Clément, hamwe n’abandi bayobozi ku Rwego rw’Umuvunyi, bakiriye Ambasaderi wa Leta ya Isiraheli mu Rwanda, Dr. Ron Adam.
Ambasaderi Ron yasuye Urwego rw’Umuvunyi agamije kumenya imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda n’inshingano rufite mu gukemura ibibazo by’akarengane no kurwanya no gukumira ruswa.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yasangije Ambasaderi Ron ubunararibonye bw’Urwego ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’akarengane.
Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nyinshi zo kurwanya ruswa n’akarengane kandi ibyo byajyanye n’ubushake bwa politiki nziza yimakajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yo kutihanganira abatanga, abakira n’abarya ruswa. Hashyizweho amategeko atandukanye kandi hashyirwaho inzego zitandukanye. ”

Ambasaderi Ron yasobanuriwe ko nkuko biteganywa, mu ngingo ya 4 y’itegeko no 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere, ko Urwego rw’Umuvunyi ari ikigo icyarimwe gishinzwe mu gukemura ibibazo by’akarengane; gukumira no kurwanya ruswa; gukurikirana imiyoborere myiza no guteza imbere ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo.

Ambasaderi Ron yashimye imbaraga z’u Rwanda ku ngamba zifatika zafashwe zo kurwanya ruswa n’akarengane kandi ashimira ububasha bwihariye bw’Urwego rw’Umuvunyi bwo gusuzuma no gusaba gusubirishamo imanza zimwe na zimwe ku mpamvu z’akarengane avuga ko uyu mwihariko w’u Rwanda ushobora gukumira ahaboneka akarengane hose.

Ambasaderi Adam Ron yasangije Urwego rw’Umuvunyi ubunararibonye bwa Leta ya Isiraheli aho yavuze ko nubwo Isiraheli idafite Itegeko Nshinga, ariko bafite amategeko 12 y’ibanze n’amategeko asanzwe. Isiraheli yatangije ikigo “Ibiro bishinzwe kugenzura n’Umuvunyi (The Controller and Ombudsman Office)” bifite inshingano zo kurwanya ruswa.

Yishimiye cyane ibyo yigiye ku bunararibonye bw’u Rwanda cyane cyane mu kumenyekanisha umutungo no gukora iperereza no gukurikirana imanza za ruswa mu buryo butandukanye n’ikigo cye. Yagize ati: "Ndashimira byimazeyo ubutwererane bw’u Rwanda na Leta ya Isiraheli. Nize byinshi cyane! ”
Ambasaderi n’Umuvunyi Mukuru bemeye gutangira imikoranire mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane hagati y’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda n’Ibiro bishinzwe kugenzura n’Umuvunyi muri Isiraheli (The Controller and Ombudsman Office).

Back