GASABO: Urwego rw’Umuvunyi rwatangije Ubukangurambaga bw’icyumweru bwo gukumira no kurwanya akarengane
Guhera kuwa mbere tariki ya 18 kugeza kuri uyu wa kane tariki ya 21 Werurwe 2024, Urwego rw’Umuvunyi ruri gusura abaturage batuye mu mirenge yose igize akarere ka Gasabo hagamijwe kubigisha uburenganzira bwabo ndetse n’inshingano zabo mu matageko mu rego rwo kubongerera ubumenyi mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine aganira n'abatuye mu murenge wa Jabana
Umuvunyi Mukuru NIRERE Madeleine yagize ati: ‘’ Kugeza ubu mu nkiko harimo imanza nyinshi z’ibirarane ahanini bitewe n’abatanga ibirego byinshi mu by’ukuri batanabanje kumvikana ngo bashake umuti kandi hari ibibazo bitakabaye binagera mu nkiko. Hari uburyo bwo gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubuyobozi mu kumvikanisha abafitanye ibibazo kandi ibyo byose ni ubuntu nta kiguzi. Yongeyeho ko kujya mu manza bitwara umwanya n’amafaranga bityo ko umuntu yakabaye agana urukiko ari uko nta yindi nzira ihari yakoreshwa.

Umuvunyi Mukuru yigisha abaturage uburenganzira bwabo n'inshingano
Akarere ka gasabo kagizwe n’imirenge 15 ari yo Gikomero, Jali , Rutunga, Jabana, Gatsata, Bumbogo, Rusororo, Nduba, Kinyinya, Gisozi, Kimironko, Ndera, Kacyiru, Remera, Kimihurura iyi yose urwego rw’Umuvunyi rukaba rugomba kuyizenguruka yose.
Muri iyi gahunda uretse kwigisha, harimo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage bimaze igihe bidakemurwa n’inzego bireba cyangwa zabikemuye mu buryo butuzuye, uyu ukaba umwanya Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bahura n’abaturage imbonankubone bakabumva bakanabakemurira ibibazo.

Umuturage ageza ikibazo cye ku Muvunyi wungirije
Ishusho rusange y’ibibazo bimaze kwakirwa mu iyi gahunda igizwe n’ibibazo by’ubutaka, Imanza zitarangizwa, amakimbirane mu miryango, abimuwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, irangamimerere,ndetse n’ubukangurambaga butarakorwa neza ku itangwa rya serivisi mu nzego z’ibanze, n’ibindi.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ubwo yari ari mu murenge wa Gisozi
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madamu YANKULIJE Odette, yijeje abaturage ko n’ubwo hari ibibazo byahise bikemurwa ibisigaye nabyo bikeneye ubuvugizi bizakemuka vuga kuko ari ibisaba kuganirwaho n’inzego. Yongeyeho kandi ko buri wese akwiye kwirinda kugira ikibazo ngo ahite yirukankira mu nkiko cyangwa se mu bunzi kuko burya abunzi nabo ari umuryango winjira mu rukiko. Yagize ati: Si uko inkiko tutazishaka, oya. Ahubwo ni uko umuntu akwiye kubanza gusobanukirwa ko mu rukiko habamo gutsinda no gutsindwa, bityo rero ko umuntu yakagiyemo ari uko izindi nzira zose z’ubwumvikane zanze abona nta yandi mahitamo afite.

Umuvunyi Mukuru yasabye buri wese kwirinda amakimbirane bakabana mu mahoro
Uretse kuba Urwego rw’Umuvunyi ruri gusura abatuye mu karere ka Gasabo, iyi ni gahunda yatangiye mu turere twose tw’umujyi wa Kigali kuva tariki 26.02.2024 hasurwa akarere ka Nyarugenge no kuva tariki 11.03.2024 hasurwa akarere ka Kicukiro.