Skip to main content Skip to page footer

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa 2023

Kuva tariki ya 25 Ugushyingo Urwego rw'Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cya 2023 aho Umuvunyi Mukuru yagitangirije mu karere ka Kamonyi mu murenge wa musambira mu gikorwa cy'Umuganda rusange usoza ukwezi k'ugushyingo.

Muri uyu muganda witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame KAYITESI Alice, hacukuwe imiringoti, haterwa ibiti bitavangwa n'imyaka ku musozi uhanamye wa Kantare. Nyuma y'umuganda kandi Urwego rw'Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa abawitabiriye basabwa kwirinda gutanga cyangwa kwakira ruswa, kwirinda amakimbirane mu muryango no kurwanya akarengane ako ariko kose.

Uretse ubutumwa bwatangiwe muri uyu muganda mu karere ka kamonyi ariko ubutumwa nk'ubungubu bwatanzwe mu gihugu hose ahabereye umuganda ruswa mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturarwanda kwirinda no kurwanya ruswa.

Muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa Urwego rw'Umuvunyi rutegura ibikorwa binyuranye hagamijwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa uba buri mwaka tariki 09 Ukuboza.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: '' Kurwanya ruswa: ibyagezweho mu myaka 20 hemejwe Amasezerano y'Umuryango w'Abibumbye yo kurwanya ruswa "

INAMA NYUNGURANABITEKEREZO IHUZA INZEGO

Kuwa 04.12.2023 kuri Hotel UBUMWE i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego za leta iganira ku ngamba zo kurwanya ruswa n'umusaruro zitanga. Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w'Ubutabera kaba n'inyumwa nkuru ya Leta Dr. UGIRASHEBUJA Emmanuel aho yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza ingamba zashyizweho mu kurwanya ruswa anibutsa ko izindi ngamba zigikomeje gushyirwaho kugira ngo ruswa ihashywe.

Abitabiriye ibi biganiro bemeje ko hagomba gukomeza gushyirwaho uburyo butuma ingamba zashyizweho zigira umusaruro ukenewe mu kurwanya ruswa

 

INAMA UMUNSI WAHARIWE SOSIYETE SIVILI

Kuwa 05.12.2023, kuri Lemigo Hotel hateraniye  Inama nyunguranabitekerezo yahuje Sosiyete sivili haganirwa ku ruhare rwa sosiyete sivili mu gukumira no kurwanya ruswa. Ni inama yatangijwe na Nyakubahwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana MUSABYIMANA Jean Claude aho yabwiye abayitabiriye ko mu Rwanda ari inshingano ya buri muturarwanda ndetse n'abafatanyabikorwa bari mu Rwanda kurwanya ruswa.

Kuri uyu munsi sosiyete sivili zafashe ingamba zo kurushaho kwinjira mu rugamba rwo kurwanya ruswa babifatanyije n'izindi nshingano bari barihaye.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa

Ku rwego rw'isi buri tariki ya 09 Ukuboza , isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Muri uyu mwaka wa 2023, u Rwanda rwahisemo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga ku itariki 08 Ukuboza 2023, ibirori byo kwizihiza uyu munsi bikaba byarabereye mu karere ka Musanze muri stade Ubworoherane bibanjirijwe n'urugemdo rwo kwamagana ruswa rwatangiriye kuri GOICO.

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori madame Judith Uwizeye, Minisitiri mu biro by'Umukuru w'Igihugu yashimye ko ruswa yagabanutse mu gihugu nk'uko Transparency Rwanda ibigaragaza ariko ko hakiri urugendo mu kurwanya ruswa kugira ngo u Rwanda rugere muri 2050 ruri mu bihugu bya mbere bitarangwamo ruswa ku Isi bikaba bisaba ko mu muco w'abanyarwanda hiyongeramo no kugaragaza ruswa aho iri hose no kuyirwanya.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yashimiye inzego zose zitabiriye ibi birori bikaba byerekana ubufatanye bw'inzego mu rugamba rwo kurwanya ruswa. Yasobanuye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa ariko buri wese akaba asabwa kugira uruhare rwe atanga amakuru kuri ruswa kuko ari ho hakiri intege nkeya.

AMAFOTO YOSE Y'ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA MWAYASANGA HANO

Back