Skip to main content Skip to page footer

Icyumweru cy’ubukangurambaga ku myitwarire myiza n’indangagaciro zo gukumira ruswa n’akarengane

Guhera tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku itariki 11 Kamena 2021, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga ku ukwimakaza imyitwarire myiza n’indangagaciro mu guhashya akarengane na ruswa. Ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu Ntara y’amajyaruguru ( Gicumbi na Musanze) ndetse no mu ntara y’uburasirazuba ( Ngoma, Rwamagana).

Muri ubu bukangurambaga hasuwe kandi ama koperative abayagize bakangurirwa imyitwarire myiza n’indangagaciro bikumira akarengane na ruswa. Hanatambukijwe kandi ibiganiro mu rwego rwo kwigisha abaturage benshi ndetse no gusangira ibitekerezo nabo kuri Radio Ishingiro yo mu majyaruguru na Radio Izuba yo mu burasirazuba.

Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kurangwa n’imiyoborere myiza yashyizeho itegeko ryerekeye imyitwarire y’Abayobozi bakuru mu Nzego za Leta hasigasirwa umuco mwiza wo kurenganura Abaturange no kurwanya ruswa ishobora kugaragara kuri bamwe mu bayobozi bitwara nabi.

Ubu bukangurambaga bwatewe inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi ( European Union)  buzarushaho gufasha Leta y’u Rwanda kuzatsinda urugamba rwo kurwanya ruswa n’Akarengane.

Back