Inteko Ishinga Amategeko yashimye raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2022-2023 na Gahunda y'Ibikorwa ya 2023-2024
Kuri uyu wa gatatu tariki 18.10.2013, Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga amategeko raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2022-2023 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024.
Umuvunyi Mukuru Hon.Nirere Madeleine yasobanuriye Inteko rusange imitwe yombi ko urugamba rwo kurwanya Akarengane na Ruswa mu Rwanda rugikomeje ko kandi icyerekezo cya 2050 u Rwanda rwihaye ruzakigeraho ari urwa mbere ku isi mu bihugu bidafite ruswa.

Umuvunyi Mukuru kandi yasobanuye ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi birimo ubukangurambaga,igenzura mu nzego za leta n’iz’abikorera, gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane, imenyekanishamutungo n’ibindi.
Abadepite n’Abasenateri bashimye raporo bagejejweho n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse banashima akazi kakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi aho banasabye ko hakongerwa imbaraga mu bikorwa kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.
Mwareba raporo hano