Itsinda riyobowe na Perezida w'Urukiko rw'Ubugenzuzi muri Côte d'Ivoire ryakoreye urugendoshuri ku Urwego rw'Umuvunyi
Kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2022, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Madamu Nirere Madeleine hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho n’abandi bayobozi ku Rwego rw’Umuvunyi bakiriye DIOMANDE KANVALY, Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ubugenzuzi muri Côte d'Ivoire hamwe n’Intumwa yari ayoboye mu rugendo rwabo rwo kwiga.

Abashyitsi basobanuriwe ko kurwanya ruswa bikomeye ariko bishoboka
Baganiriye ku bunararibonye bukomeye bw'u Rwanda mu gukumira no kurwanya ruswa n'akarengane. Ibiganiro byibanze cyane kuri politiki zo gukumira no kurwanya ruswa, uburyo bwo guhuza ibikorwa na gahunda zo gukumira no kurwanya ruswa n'akarengane.
Umuvunyi Mukuru, Madamu Nirere Madeleine yabwiye abashyitsi ko hamwe n’inshingano nyamukuru yo kurwanya akarengane na ruswa Urwego rw’Umuvunyi rufite, ko Urwego rwashoboye gushimangira politiki n’ingamba zo kurwanya ruswa mu gihugu. Yongeyeho ko ibyo byose byashobotse kubera ubushake bwa Politiki y’Igihugu yo kutihanganira na gato abarya ruswa (zero Tolerance to Corruption) yashyizweho na Nyakubahwa Kagame Paul, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

Umuvunyi Mukuru yasangije abashyitsi ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya ibyuho bya ruswa
Yashimangiye kandi ko uburyo bwo kumenyekanisha umutungo, ndetse no kubungabunga umutekano w’iyo mitungo yamenyekanishijwe biri mu ngamba zashyizweho kugira ngo ibyo bigerweho.
Yashimangiye ko "ubushake bwa politiki bwo kutihanganira na gato ruswa no kongerera ubushobozi abaturage kurwanya no gukumira ruswa byagize uruhare mu kurwanya ruswa."
Hon. DIOMANDE KANVALY n'intumwa yari ayoboye bashishikajwe kandi no kumenya uburyo bw'ubufatanye hagati y’Urwego rw’Umuvunyi n'ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'u Rwanda mu gushimangira inshingano, gukorera mu mucyo n'ubunyangamugayo bw'inzego mu gukumira no kurwanya ruswa.

Hon. DIOMANDE KANVALY n'itsinda yari ayoboye bashimiye Urwego rw'Umuvunyi
Izi ntumwa zashimye imikorere myiza y’u Rwanda, cyane cyane ingamba zafashwe na guverinoma y'u Rwanda mu gukumira no kurwanya ruswa.