Skip to main content Skip to page footer

KICUKIRO: Bongeye gusurwa n'Urwego rw'Umuvunyi kugira ngo rubakemurire ibibazo

Kuva tariki ya 11 kugeza kuya 14 Werurwe 2024 Urwego rw'Umuvunyi rwatangiye gahunda yo gukumira no kurwanya akarenganemu mirenge yose igize akarere ka Kicukiro. Ni gahunda itari umwihariko kuri aka karere kuko isanzwe ikorwa no mu tundi turere tugize igihugu ubu hakaba hatahiwe uturere tugize umujyi wa kigali.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yakira ikibazo cy'Umuturage

Ku munsi wa mbere w'Ubu bukangurambaga Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, Umuvunyi Wungirije Madamu Yankulije Odette n'Umunyamabanga Uhoraho w'Urwego rw'Umuvunyi Bwana Mbarubukeye Xavier basuye abatuye mu mirenge ya Kanombe, Masaka na Nyarugunga, babigisha uburenganzira bwabo mu mategeko ndetse n'inshingano zabo mu gukumira no kurwanya ruswa n'akarengane.

Bwana Mbarubukeye Xavier na Murinda Jean de la Paix bakira ikibazo cy'Umuturage

Bimwe mu byo abitabiriye ubu bukangurambaga bigishijwe harimo kubasobanurira ibijyanye no gusubirishamo imanza ku mpamvu z'akarengane, ibihe byagenwe ndetse n'ibikurikizwa byose kugira ngo hatazajya hagira urengana bitewe no kutamenya amakuru.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro

Icyakora Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yasabye abaturage kwirinda guhita birukankira mu bunzi no mu nkiko kuko hari ubundi buryo bakemuramo ibibazo bafitanye batagombye kujya kuburana mu nkiko. Yagize ati: Hari inzego z'ubuyobozi ziteguye kubafasha gukemura amakimbirane mufitanye nta kiguzi bityo rero nimuziyambaze zibafashe mbere yo guhita mujya kuburana mu nkiko. Yongeyeho kandi ko atari byiza kwihutira kujya mu bunzi kuko nabo ari umuryango ugana mu rukiko kandi iyo umuntu yageze u rukiko ikiba gisigaye ni ukuvuga ngo uyu aratsinze uyu nawe aratsinzwe.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane madamu Yankulije Odette

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abaturage kongera kwibuka agaciro ko gukemurira amakimbirane mu muryango aho byanze bakiyambaza ubuyobozi bukabakorera ubuhuza mu rwego rwo kwirinda gutakaza imbaraga, ubutunzi n'umwanya mu nkiko abantu baburana.

Abaturage muri Kicukiro bose bahawe umwanya bageza ibibazo byabo ku Muvunyi

Back